Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudakwiye kureba iterambere ryarwo nk’ikintu cyihariye, ahubwo ko rugomba kujyana n’iterambere ry’ibindi bihugu byo mu karere no ku mugabane wa Afurika.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa 24 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yasubizaga ikibazo cy’uko azapima intsinzi y’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (African School of Governance – ASG) mu myaka itanu cyangwa icumi iri imbere.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo inshingano ze za mbere ari ugukurikirana iterambere ry’u Rwanda, adashobora kwirengagiza ko igihugu kiri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku mugabane wa Afurika muri rusange.
Yagize ati: “U Rwanda ntabwo ari ikirwa. Ruri mu karere, ruri ku mugabane.”
Yasobanuye ko iterambere ry’u Rwanda ryagira agaciro karushijeho iyo n’ibindi bihugu byo mu karere no muri Afurika byaba bitera imbere.
Agira ati: “Iterambere ry’u Rwanda ridaherekejwe n’iterambere ry’abandi nta gisobanuro gikomeye ryaba rifite. Ndashaka ko tugera ku ntsinzi mu gihe n’abandi na bo bari gutera imbere.”
Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika igere ku iterambere ryisumbuyeho, hakenewe gukuraho imbogamizi zikiri mu bucuruzi no mu ngendo z’abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibihugu.
Yagarutse ku Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA, avuga ko gahunda nk’izi zikwiye kugaragaza umusaruro ufatika aho kuba amasezerano cyangwa amazina ari ku mpapuro gusa.
Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko rushyiraho uburyo bworohereza abantu bo mu bindi bihugu kwinjira mu gihugu no kubona amasoko y’ibicuruzwa byabo.
Yagize ati: “Turakora ibishoboka kugira ngo abantu bashobore kwambuka imipaka yacu mu buryo bworoshye, kandi tukabafungurira inzira zo kwinjiza ibicuruzwa. Namwe mukwiye kubikora mutyo, mukemerera abandi kubagana no gukorana namwe.”
Perezida Kagame yavuze ko intsinzi itagomba gupimirwa gusa ku bikorwa bigaragara mu gihe gito, ahubwo ko ikwiye no kugaragazwa n’uko imibereho y’abaturage igenda ihinduka.
Ati “Tuvuga ku guteza imbere imibereho y’abaturage bacu, ariko buri munsi ubona ibintu bikwereka ko hakiri byinshi bigomba gukorwa kugira ngo iyo ntego igerweho, ndetse bishoboka ko bigomba gukorwa mu buryo bwihuse kurushaho.”
Yavuze ko muri urwo rwego ASG ikwiye kugira uruhare mu gutegura Abanyafurika bafite ubushobozi bwo kwiga ku bibazo by’umugabane, kubishakira ibisubizo no kubishyira mu bikorwa ku bufatanye.
Ati: “Igitekerezo ni ukureba niba twahurira hamwe, tukigira hamwe, tugafatanya gukora, tugafatanya kugera ku musaruro kandi tukawungukiramo hamwe.”
Perezida Kagame yavuze ko ASG ishobora kuba umusemburo w’impinduka muri Afurika, ariko ko n’ibindi bigo byo ku mugabane bikwiye kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari.
ASG ni ishuri rikuru ryibanda ku miyoborere, politiki za Leta, ubushakashatsi no kungurana ibitekerezo ku bibazo by’Afurika. Igitekerezo cyo kurishinga cyatangijwe mu 2022 na Perezida Kagame hamwe na Hailemariam Desalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Perezida Kagame yasobanuye ko kuri we intsinzi ari ugutera imbere, ariko ko iterambere rigomba kugira intego zisobanutse kandi hakabaho uburyo bwo gupima niba izo ntego zagezweho.

Perezida Kagame ubwo yari mu nama ya African School Governance yagaragaje ko iterambere ry’u Rwanda rigomba kujyana n’iry’Afurika


















































































































































































