Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bufaransa

Raoul Nshungu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rw’akazi, yabonanye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Ibiganiro bagiranye byibanze ku bibazo byerekeye Isi ndetse n’imikoranire itanga umusaruro hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.

Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko Abakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku bibazo byugarije isi, ubufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Aba bombi baherukaga guhura mu kwezi k’Ukwakira 2024, ubwo Perezida Kagame, yitabiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie).

Mbere y’uko bahura mu kwezi Nyakanga 2024, Macron yashimye Kagame uruhare agira mu guteza imbere ibikorwa remezo n’ishoramari muri siporo, imikino, anasaba umuryango mpuzamahanga gushyiraho akawo mu gutera inkunga ibikorwaremezo muri Afurika.

Ibi Perezida Macron yabivugiye mu nama ku ruhare rwa siporo mu iterambere rirambye “Sports for Sustainable Development Summit’ yabereye i Paris muri Nyakanga 2024, mbere y’ifungurwa ry’Imikino ya Olempike.

Kugeza ubu u Bufaransa ni kimwe mu bihugu bibanye neza n’u Rwanda ndetse bwerekana imbaraga nyinshi kimwe  n’u Rwanda, mu gukemura ibibazo byugarije Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri ibi bihe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Politiki

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kidashobora kwemera igitutu cyangwa iterabwoba bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo yavuze ko Tehran...

Amakuru

Panorama Ambasaderi Gasamagera Wellars yatoranyijwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki kugira ngo arihagararire mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena. Amb. Gasamagera agiye...

Amakuru

Rene Anthere Rwanyange Rwanda is preparing to digitally register livestock nationwide in a move expected to improve animal traceability, disease surveillance and veterinary services....

Amakuru

Rene Anthere Rwanyange New York – Rwanda’s Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva calls for a political solution to the conflict in eastern Democratic Republic...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities