Raoul Nshungu
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rw’akazi, yabonanye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Ibiganiro bagiranye byibanze ku bibazo byerekeye Isi ndetse n’imikoranire itanga umusaruro hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko Abakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku bibazo byugarije isi, ubufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Aba bombi baherukaga guhura mu kwezi k’Ukwakira 2024, ubwo Perezida Kagame, yitabiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie).
Mbere y’uko bahura mu kwezi Nyakanga 2024, Macron yashimye Kagame uruhare agira mu guteza imbere ibikorwa remezo n’ishoramari muri siporo, imikino, anasaba umuryango mpuzamahanga gushyiraho akawo mu gutera inkunga ibikorwaremezo muri Afurika.
Ibi Perezida Macron yabivugiye mu nama ku ruhare rwa siporo mu iterambere rirambye “Sports for Sustainable Development Summit’ yabereye i Paris muri Nyakanga 2024, mbere y’ifungurwa ry’Imikino ya Olempike.
Kugeza ubu u Bufaransa ni kimwe mu bihugu bibanye neza n’u Rwanda ndetse bwerekana imbaraga nyinshi kimwe n’u Rwanda, mu gukemura ibibazo byugarije Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri ibi bihe.














































































































































































