Ku wa 6 Kanama 2019, Minisitiri w’Ubuzima w’agateganyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC), Bwana Pierre Kangudia aherekejwe n’abandi bakorana, ku butumire bwa mugenzi we Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr. Diane Gashummba, bahuriye mu karere ka Rubavu, bemeranywa guhuza imbaraga mu kurwanya mu ukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola.
Nk’uko tubikesha itangazo rya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, uru ruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi cyane cyane mu rwego rw’ubuzima. Rugamije kandi by’umwihariko kongera ubushake bwa politiki mu nzego zo hejuru mu kurebera hamwe uko u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byarushaho guteza imbere imikoranire mu gukurikirana no kurwanya indwara ku mipaka y’ibihugu byombi.

I Rubavu hateraniye inama yahuje intumwa za DRC n’iz’u Rwanda ku gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola (Ifoto/MINISANTE)
Ba Minisitiri bombi barebeye hamwe uko hashyirwaho uburyo bwo gukorera hamwe mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola harimo ibikorwa byo kuyigenzura, guhererekanya amakuru, kuyikingira no kuyivura igihe igaragaye.
Itangazo rikomeza rivuga ko ba Minisitiri bombi bamaze kubona ko bahuje ikerekezo, biyemeje gushyiraho umurongo ibikorwa bihuriweho ku mupaka bizagenderaho.
Impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kwirinda Ebola, banorohereza urujya n’uruza rw’abanyura ku mupaka mu mudendezo, mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Ebola cyakomeza kwiyongera. Ibyo bigakorwa ku bufatanye n’abikorera ku giti cyabo na sosiyete sivile ku buryo bitabangamira ubuhahirane n’imibereho myiza y’abatuye ibihugu byombi.

Ba Minisitiri b’ubuzima mu bihugu byombi bashyira umukono ku masezerano yo guhuza imbaraga mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola (Ifoto/MINISANTE)
Impande zombi zemeranyije ko mu rwego rwo kurushaho gukorera hamwe mu kwirinda no kuvura icyorezo cya Ebola, itsinda ry’abaganga b’abanyarwanda rizoherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu no kungurana ubumenyi na bagenzi babo bo muri icyo gihugu.
Impande zombi zibukije ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) aho agaragaza ko icyorezo cya Ebola ari ikibazo cy’ubuzima rusange ku rwego mpuzamahanga, kandi yerekanye ko isi ikwiriye kwita kuri icyo kibazo yongera imbaraga mu utera ingabo mu itugu igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo kurandura burundu icyo cyorezo no kubaka urwego rw’ubuzima ruhamye.
Bemeranyijwe ku nyandiko y’umurongo w’ibikorwa kandi zashyizeho itsinda rya politiki rigamije gushyira mu bikorwa ku buryo bwihuse ibyo byemezo nyuma yo kubishyikiriza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ku rwego rw’Afurika ku itariki ya 15 Kanama 2019.
Mr Pierre Kangudia, Minisitiri w’agateganyo w’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yashimiye mugenzi we w’u Rwanda uburyo yamwakiranye ubwuzu n’urugwiro, ashimangira ko ibyo bemeranyije bizashyirwa mu bikorwa nta kabuza.
Minisitiri Dr. Diane yavuze ko u Rwanda ruzashyira mu bikorwa ibyavuye muri iyi nama kandi ashimangira ko igihugu cyacu kiyemeje gukorana na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu kurwanya icyorezo cya Ebola.
Munezero Jeanne d’Arc
