Umunyatanzaniya Baraka Elias ufite ikibazo cy’imvune mu itako yabuze uko avurwa kuko ngo afite uburebure bukabije ku buryo atabona igitanda cyo kuryamaho mu bitaro kugira ngo abagwe mu itako.
Bwana Baraka Elias, ufite uburebure bwa 2.20m, atuye mu mujyi wa Dar es Salaam, yatangarije BBC ko abaganga bamubwiye ko batashobora kumuvura.
Ati “Abaganga bampakaniye ko batamvura kuko ngo ntabona igitanda ndyamaho mu bitaro kandi bakaba batabona uko bambaga mu itako ntarayamye; kandi ngo n’ibikoresho bakoresha mu kumbaga ntibabona ibikwiranye nanjye…”
Ibi byanashimangiwe na Dogiteri Muhimbili ukora muri serivisi zo kubaga mu bitaro bya Institute in the commercial capital, i Dar es Salaam ari na byo Elias yari yagiye kwivurizamo. Icyakora ngo abaganga bagiye gukora ibishoboka byose barebe ko babona uko bavura uyu mugabo ufite uburebure budasanzwe.
Baraka Elias avuga ko uburebure bwe usanga butangaza abantu bose bamubonye, ariko we ngo abifata nk’ibisanzwe kuko ngo na sekuru niko yareshyaga, ndetse n’ababyeyi be ngo bamubwiye ko mu muryango wabo hakunda kuvukamo abantu barebare cyane.
Passy














































































































































































