Amafaranga atangwa n’abaturage mu kugira uruhare mu kwicungira umutekano aho batuye, agiye kujya atangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe abantu barimo.
Amabwiriza yatanzwe n’Umujyi wa Kigali yo ku wa 18 Ugushyingo 2016 yavuye mu byemezo by’inama y’umutekano yaguye y’Umujyi wa Kigali yo ku wa 18 Ukwakira 2016, agaragaza ko abaturage bose batuye Umujyi wa Kigali bagomba kwishyura amafaranga y’umutekano ariko hakurikijwe ibyiciro barimo.
Ibi byagaragajwe mu muganda wo kuri uyu wa nyuma w’Ukwezi kwa Mutarama 2016, aho byagaragajwe ko abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bari basanzwe bishyurirwa Mituweli na bo bazajya batanga amafaranga y’umutekano (irondo).
Ayo mafaranga azajya atangwa ku buryo bukurikira: Abaturage bari mu cyiciro cya mbere bazajya batanga buri kwezi amafaranga magana atanu (500Frw), abo mu cyiciro cya kabiri amafaranga igihumbi (1000), abo mu cyiciro cya gatatu batange amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw) na ho abo mu cyiciro cya kane batange buri kwezi amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw).
Amafaranga y’umutekano (irondo) ntazongera gucungwa n’umudugudu cyangwa akagari ahubwo azashyirwa ku rwego rw’Umujyi. 80% azajya ahemba abanyerondo, 15% azajya agurwa ibikoresho byirondo na ho 5% asigare mu mudugudu.
Aya mabwiriza y’Umujyi wa Kigali aje asimbura uko amafaranga y’umutekano yajyaga atangwa kuko buri mudugudu, Akagari cyangwa se umurenge aribo bishyiriragaho amafaranga bagomba gutanga aho abenshi buri wese yatangaga amafaranga igihumbi (1000Frw) buri kwezi.
Panorama

Abaturage batunganya umuhanda mu mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura (Photo/Panorama)

Nyuma y’Umuganda abaturage basobanurirwa gahunda zinyuranye za Leta. Aba ni abo mu mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo. (Photo/Panorama)

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugando, Pasiteri Niyitanga Salton ageza ku baturage zimwe muri gahunda za Leta bagomba kwitabira. (Photo/Panorama)

Kangwagye Justus, Umwe mu baturage batuye umudugudu wa Gasasa afasha abitabiriye umuganda kurushaho kumva ibiranga ubutwari. (photo/Panorama)












































































































































































