Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku Cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017, yakiriye umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ Umupira w’Amaguru ku Isi Gianni Infantino.
Nk’uko tubikesha kigalitoday, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gianni Infantino mu kigo cy’amahugurwa cy’ishuri rya gisirikare i Gabiro, ahabera umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu.
Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda guhera ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017, aho yaje gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hotel ya FERWAFA yatewemo inkunga na FIFA, agasura n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994 bashyinguye muri urwo rwibutso.
Uruzinduko rwa Perezida wa FIFA rwasojwe ku wa 26 Gashyantare 2017.
Panorama

Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino. (Photo/Courtesy)













































































































































































