Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Yiyise umupolisi yambura amafaranga ibihumbi mirongo itanu na bine

Panorama

Abagabo batatu aribo Mbonigaba Jean D’Amour, Habimana Idrissa na Maniriho Eric bafunzwe bacyekwaho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana bw’amafaranga bakoze ku itariki ya 28 Muatarama 2018, biyita Abapolisi. Muri bo hari uwari umaze kwambura amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi mirongo itanu na bine.

 

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, babiri babanza bafatiwe mu kagari ka Rwezamenyo ya mbere, Umurenge wa  Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge bamaze gucikisha Abajura  bashikuje umugenzi Telefone ndenganwa.
Maniriho Eric yafatiwe mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu arimo yaka bamwe mu bahatuye amafaranga  abizeza ko azafungura abavandimwe babo bafungiwe ibyaha bitandukanye. Ibi akaba yarabikoraga yiyita Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi bafungiweho.
Ifatwa ry’aba batatu ryaturutse ku makuru Polisi muri utu turere yahawe n’abahatuye y’uko hari abantu barimo gukora ibinyuranyije n’amategeko biyita Abapolisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya, yavuze ko uyu mugabo (Maniriho) w’imyaka 40 y’amavuko ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi yafashwe amaze kwambura agera ku bihumbi 54 by’amafaranga y’u Rwanda; ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi yambuye muri ubwo buryo.
Ku byerekeye uburyo Mbonigaba na Habimana bakoze ibi byaha n’uburyo bafashwe; Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yabisobanuye’ agira ati: “Aba bagabo bahuruye mu baje kureba ibibaye ubwo Abajura bashikuzaga umugenzi Telefone; bahageze babuza abantu kubirukaho bavuga ko biteje umutekano muke, bababeshya ko ari Abapolisi; bityo ko babakurikirana bakabafata bitabangamiye ituze. Bamwe mu baturage batahuye ko ari Abatekamutwe babibwira Polisi ibafata batarahava; ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.”
SSP Hitayezu yagiriye inama abatuye Umujyi wa Kigali agira ati: “Ba Rutemayeze nk’aba barahari. Ni byiza gushishoza kugira ngo hatagira uwamburwa ibye. Abiyitirira Polisi n’izindi nzego zirimo iza Leta n’izikorera bagakora ibinyuranyije n’amategeko birimo kwambura amafaranga bakoresheje uburiganya bw’uburyo butandukanye bamenye ko bitazabahira; bazafatwa babiryozwe.”
Ubwambuzi bushukana buhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities