Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Rwanda, kimwe mu Bihugu Moderna izatangira gukoreramo inkingo muri Africa

Ni ibyatangajwe n’Ikigo cy’Abanyamerika kizobereye mu bijyanye no gukora Imiti, Moderna Inc., muri gahunda yo gutangira gukorera inkingo ku Mugabane wa Afurika.

Ibihugu byashyizwe ku rutonde kuzatangirizwamo iyi gahunda ni Senegal, Afurika y’Epfo n’u Rwanda; nk’uko umushinga umushinga wa Moderna wo kubaka uruganda muri Afurika uri mu cyerekezo cyayo, cyo gukora inkingo doze miliyoni 500 mu mwaka zirimo n’iza COVID-19.

Noubar Afeyan washinze Moderna, akaba anayiyobora avuga ko bari gushaka ahazashyirwa uruganda rw’iki Kigo, muri Afurika. Ni mu mushinga watekerejweho mu gihe igitutu gisaba ibigo bikora imiti, kugana isoko ryo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, gikomeje kwiyongera.

Uyu Munyamerika uri mu bashinze Moderna mu 2010, yabwiye Reuters ko gahunda yo kwinjira ku isoko rya Afurika igenda iba impamo. Kuko na Afurika yihaye intego y’uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by’inkingo ikenera zose; ivuye kuri 1% by’izo uyu mugabane ukora uyu munsi.

Ibihugu birimo u Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo bihabwa amahirwe nk’ibyo Moderna izatangiriramo iyi gahunda, kuko abahanga mu by’ubuzima basanga bisanganwe ubunararibonye mu gukora inkingo; no kuba byarerekanye ubushake bwo guteza imbere uru rwego.

Afurika y’Epfo ifite ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi mu by’ubuvuzi ndetse n’uruganda rukora imiti. Senegal ifite ikigo cyitwa Institut Pasteur de Dakar (IPD), gikora inkingo za Fièvre Jaune; mu gihe u Rwanda rwagaragaje umuhate mu gukora imiti n’inkingo. Usibye ibi Bihugu, hari n’ibyo mu Majyaruguru ya Afurika, nka Tunisia na Misiri bifite inganda zikora imiti.

Umushoramari, Afeyan yirinze kugira byinshi atangaza ku bijyanye n’Igihugu Moderna yavugaga, ubwo hakomozwaga ku rugendo rwo kugihitamo.

Agira ati “Ikidushishikaje cyane ni uburyo dushobora gukoramo; Ibyo ni ubuvuzi muri rusange, n’abaganga bahuguwe bashobora kudufasha mu gufata ibizamini byo kwa muganga bikeneye gukorwa.”

Akomeza avuga ko hari Ibihugu byinshi bifite ubuvuzi bwiza, ndetse bashishikajwe cyane no kuba bakorana na Moderna. Ati “Tuzabona abafatanyabikorwa.”

Ni mu buryo bwo kongera inkingo

Amakuru y’iyubakwa ry’Uruganda rwa Moderna muri Afurika, yatangajwe mu gihe Abanyafurika bari munsi ya 5% ari bo bamaze gukingirwa COVID-19 byuzuye.

Intego yo kubaka uruganda muri Afurika ni ukongera umubare w’inkingo, ku buryo mu gihe kizaza haramutse hadutse ikindi cyorezo, byakoroha gukora inkingo zihagije ku mugabane; nk’uko Afeyan washinze Moderna abivuga.

Ikigo cya Moderna gifite intego yo gukora nibura doze z’inkingo za COVID-19 ziri hagati ya miliyari ebyiri n’eshatu, mu mwaka utaha wa 2022. Ikazabigeraho binyuze mu ruganda, iteganya gutangiza muri Afurika.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities