Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Bufaransa: Dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yashyinguwe bidasubirwaho

Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwafunze burundu dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana nyuma y’uko rushyikrijwe ubujurire bw’imiryango ifite ababo bayiguyemo.

Si ubwa mbere iyi dosiye ifunzwe, kuko Urukiko Rukuru rw’i Paris rwari rwayifunze muri 2020 ariko bamwe mu bo mu miryango y’abaguye muri iyi ndege yari itwaye Habyarimana Juvenal, ntibanyurwa n’iki cyemezo, barakijuririra.

Tariki ya 18 Mutarama 2022, uru rukiko rwari rwasuzumye ubusabe bw’iyi miryango. Ku wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022, nib wo rwatanze icyemezo cyarwo ko rufunze burundu iyi dosiye.

Ifungwa ry’iyi dosiye rikozwe n’Urukiko rusumba izindi mu Bufaransa, rihita ritesha agaciro iperereza ry’Umucamanza Jean Louis Bruguière washinjaga bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa RPF-Inkotanyi n’ingabo zayo APR kugira uruhare mu ihanurwa ry’iriya ndege.

Si ubwa mbere iperereza rya Jean Louis Bruguiere riteshejwe agaciro, kuko mu ntangiro za 2012 hari abatangabuhamya bane bagarukaga mu buhamya bwe bavuguruje ibyo bavugwagaho muri iyi dosiye.

Umwe muri bo ni Abdoul Ruzibiza wavugwagaho ko yagize uruhare mu bikorwa byo kurasa iyi ndege ariko amakuru yatanzwe n’abari bamukuriye mu gisirikare, yavuze ko muri Mata 1994 ubwo indege yaraswaga, Ruzibiza atakoreraga muri Kigali ahubwo ko yari mu cyahoze ari Ruhengeri ari umufasha w’abaganga.

Icyemezo cy’Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa gishyingura burundu iyi dosiye, cyanahaye agaciro ibyatangajwe n’Umucamanza Trévidic wemeje ko Missile yarashe iyi ndege, yaturutse mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abasirikare bakomeye bateguraga guhirika ubutegetsi ari na bo bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities