Nyuma ya Santarafurika na Mozambique, mu bihe biri imbere u Rwanda rushobora kohereza ingabo na Polisi mu bindi bihugu bibiri zikajya gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Ibi byagarutsweho n’Umukuru w’igihugu akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2022, mu na Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi iteranye ku ncuro ya 15, yateraniye muri Kigali Arena. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu nzego zitandukanye z’igihugu bateraniye iyi nama.
Umukuru w’igihugu yashimangiye ko umubano mwiza w’u Rwanda n’ibihugu nka Mozambique, Santarafurika n’ibindi ari amahirwe akomeye Abanyarwanda bagomba kubyaza umusaruro ndetse ahishura ko mu minsi iri imbere u Rwanda rushobora kohereza ingabo na polisi mu bindi bihugu.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko guteza imbere umuturage ari intego FPR Inkotanyi isangiye n’abandi banyapolitiki, ari yo mpamvu batumiwe muri iyi nama ariko nanone ashimangira ko iki ari igihe cyo kwisuzuma kuko habura igihe gito ngo manda ya 2017-2024 igere ku musozo.
Ibibazo birimo icyo kuba kugeza ubu u Rwanda rudafite indege y’imizigo cg cargo yifashishwa mu bwikorezi bw’ibicuruzwa biva cg bijya mu mahanga ndetse n’icy’ibyumba bikonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bizwi nka Cold rooms bidahagije, ni bimwe mu byafashe umwanya wihariye muri iyi nama.
Umukuru w’igihugu avuga ko bitumvikana uburyo bihora bigaruka kandi hashize imyaka irenga itanu hatanzwe umurongo wo kubikemura, abigaragaza nka rumwe mu ngero z’imikorere idahwitse ikwiye guhinduka.
Perezida Paul Kagame yagarutse ku ngorane u Rwanda runyuzemo muri iyi myaka agaragaza ko nubwo ibibazo by’imibanire n’ibihugu byo mu karere bigenda bikemuka igihe gitambutse cyongeye kwibutsa buri munyarwanda ko akwiye kurangwa n’imikorere cyangwa imitekerereze ishaka ibisubizo no mu bihe bigoye nk’ibyo.

Iyi nama nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi ibaye nyuma y’imyaka isaga ibiri itaba kubera icyorezo cya COVID19. Yahuriranye kandi no kuba habura igihe kitageze ku mezi abiri ngo u Rwanda rwakire inama ya CHOGM ari naho umukuru w’igihugu yahereye asaba buri wese cyane cyane abikorera kwiminjiramo agafu kugirango abazitabira iyo nama bazahabwe serivisi nziza kandi zinoze.

Iyi nama yari ifite umwihariko kuko yitabiriwe n’urubyiruko rwinshi, abanyarwanda baturutse muri Diaspora, abayobozi b’indi mitwe ya politiki ndetse n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu badafite imitwe ya politiki babarizwamo.
Panorama












































































































































































