Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gushyirahamwe kw’Afurika bizayifasha guhangana n’imirire mibi n’imihindagurikire y’ikirere -Musoni Protais

Kubaka Afurika yihagije ku biribwa hakemurwa ibibazo by’imirire mibi n’imihindagurikire y’ikirere, bisaba ubufatanye hagati ya za Guverinoma n’abikorera. Ni inkingi nyamukuru igarukwaho mu cyumweru gitegura kwizihiza Isabukuru yo kwibohora kw’Afurika yizihizwa ku wa 25 Gicurasi buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika Ishami ry’u Rwanda (PAM Rwanda), Hon. Musoni Protais, agaragaza ko kubaka Afurika yihagije mu biribwa atari urugamba rw’igihugu kimwe.

Hakwiye kurebwa uko Afurika yahuza ubuhahirane kandi imbaraga zose zidakwiye kuba iza Leta mu guteza imbere ubuhinzi, ahubwo hakwiye ubufatanye bw’imbaraga z’abikorera mu guharanira iterambere imibereho myiza ya buri wese.

Hon. Musoni avuga ko iby’ingenzi Afurika yagenderaho kugira ngo yihaze mu biribwa ari uko yahuza imikoranire n’imihahirane.

Yagize ati “Imitekerereze n’imyumvire y’abanyafurika ikwiye guhinduka iganisha ku kwibohora kuzuye, ntidukomeze gutekereza ko tuzakomeza guhazwa n’ibiva mu mahanga. Hakwiye gushyirwa imbaraga mu buhinzi ndetse hakubakwa ubushobozi bwo kubika igihe kinini imyaka yasaruwe, mu guca burundu ibibazo iby’inzara n’amapfa.”

Yanakomoje ku kibazo cy’abahinzi usanga beza byose bakabigemura mu masoko, bakirengagiza imiryango yabo. Yagize ati “birababaje kubona ikibazo cy’igwingira mu Banyarwanda. Ahanini riri mu bana b’abahinzi kandi mweza byose mukabijyana mu isoko, ahandi ugasanga ikibazo cy’iyangirika ry’ibiribwa byabuze abaguzi, cyangwa bikagurishwa ku giciro gito hirindwa ko byakangirika.”

Abikorera basabwe gutangira gushora imari yabo mu buhinzi kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwinshi no kubaka inganda zihagije kugira ngo hagabanywe ibitumizwa mu mahanga.

Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Chantal Ingabire, yavuze ko n’ubwo hakigaragara icyuho mu mirire no kwihaza mu biribwa, hari imbaraga ziri gushyirwamo kugira ngo ibi bibazo bicike burundu.

Yagize ati “Hari Gushyirwamo imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo byafasha mu kwita ku biribwa, hirindwa ko byakangirika, kandi mu rwego rwo kwihaza ku biribwa, hakenewe uruhare n’umurongo w’imikoranire hagati y’umuhinzi n’umuguzi, kugira ngo hatabaho igihombo ku mpande zombi.”

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibihingwa mu Rwanda, bihaye intego yo kuzamura buri mwaka ingano y’ubuso bwuhirwa no kubungabunga ubutaka ku ntego yo kurema ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Muri Afurika imibare igaragaza ko 21% bafite ikibazo cy’inzara, naho mu Rwanda ingo 81% zihagije mu biribwa ni ukuvuga ko 19 % arizo zifite ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ikoranabuhanga

Jackson Kwizera Abafatanyabikorwa bagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima bakomeje gutanga ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu buvuzi. Muri bo harimo gahunda ya IMPALA ibinyujije...

Football

Panorama Sports Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu y’abagore ya Iran bakina umupira w’amaguru bahawe ubuhungiro muri Australia nyuma yo kuva mu mwiherero w’ikipe yabo wari...

Ubuzima

Jackson Kwizera Abantu benshi bazi ko bicarbonate de soda cyangwa Baking Soda y’ifu ikoreshwa mu guteka cyane cyane mu migati n’ibindi biribwa. Ariko se...

Ubuzima

Jackson Kwizera Indwara z’umutima ni zimwe mu zitwara ubuzima bw’abantu benshi ku isi. Icyakora, inkuru nziza ni uko nyinshi muri zo zishobora kwirindwa iyo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities