Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu migendekere myiza y’Inama ya CHOGM, yabereye i Kigali kuva ku wa 20 kugeza ku wa 26 Kamena 2022.
Mu butumwa bwe, Umukuru w’igihugu yagize ati “Turashimira abagera ku 4000 bifatanyije natwe muri CHOGM. Ku bayobozi bagenzi banjye, byari ishema kubakira mwese mu Rwanda kugira ngo dushimangire ko twiyemeje guharanira ejo hazaza heza, hiyubashye ku baturage bo mu muryango wa Commonwealth. Tubifurije urugendo rwiza!”
Mu butumwa bwo gushimira abagize uruhare mu migendekere myiza y’inama ya CHOGM, Perezida Kagame yagize ati “Ndashimira abafashije mu gutegura iyi nama bose, abashinzwe umutekano barinze abantu bose, abakozi hirya no hino ahaberaga inama zitandukanye, hamwe n’Abanyarwanda bose bitanze kugira ngo CHOGM igende neza! Ndabashimiye cyane, mwahesheje ishema igihugu!”
Taariki 25 Kamena 2022 nibwo hasojwe Inama ya CHOGM ndetse n’izindi ziyishamikiyeho zari zimaze icyumweru zibera mu Rwanda. Iyi nama yitabiriwe n’abarenga ibihumbi bine (4000) baturutse mu bihugu 54 bigize umuryango wa Commonwealth ndetse n’abandi baje nk’abatumirwa, muri bo harimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 25.
Kuri ubu u Rwanda nirwo ruyoboye uyu muryango rusimbuye Ubwongereza bwaherukaga kwakira inama ya CHOGM mu mwaka wa 2018. U Rwanda ruzayobora uyu muryango kugeza mu nama itaha ya CHOGM aho izabera mu birwa bya Samoa.

Panorama













































































































































































