Ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro -RURA, kivuga ko Pascal Moto Technology Ltd itarasubira ku isoko rya Mubazi kuri moto kandi kitirukanywe ahubwo cyahagitswe.
Mu nkuru Ikinyamakuru Panorama cyatambukije ku wa 14 Nzeri 2022, cyavuze ko Ikigo Pascal Moto cyasubiye ku isoko rya Mubazi kuri moto, RURA yo mu makuru yahaye Panorama ivuga ko icyo kigo kitigeze cyirukanwa ku isoko rya mubazi kuri moto ahubwo cyahagaritswe by’agateganyo kuko hari ibyo byasabwaga. Si iki kigo cyahagaritswe gusa, kuko cyahagarikiwe rimwe na AC Group Ltd.
Umuvugizi wa RURA, Rtd Anthony Kulamba, mu kiganiro na Panorama, yagize ati “Nta baruwa imusubiza mu isoko turamuha. Yasabwe kugira ibyo atunganya kandi ntibirarangira, ntibirangira azagaruka tubisuzume, nibiba bitunganye agaruke ku isoko.”
Umuvugizi wa RURA akomeza avuga ko igihe icyemezo kimuhagarika kitarakurwaho, nubwo haba hari ibiganiro bihari, bidasobanuyeho ko Pascal Moto Technology Ltd yasubiye ku isoko. Ati Ni “ugutegereza indi baruwa ibemerera gusubira ku isoko…”
Ku birebana n’uko yasabwe Pascal moto yasabwe gukora Database y’abamotari bose mu gihugu, RURA ivuga ko ibyo bitabayeho, ariko Pascal Moto yo yemeza ko itari yonyine yagendanaga n’umukozi wa RURA.
Ku birebana n’ibisabwa kugira ngo umushoramari yemerwe kwinjira mu ikoresha rya mubazi, RURA ivuga ko hatarebwa Mubazi n’ibijyana na yo gusa, ahubwo harebwa n’ubushobozi mu bya tekiniki n’imari.
Inavuga ko isoko rifunguye ko n’undi wese ufite ubushobozi yasaba RURA agahabwa uburenganzira bwo gutanga iyo serivisi, ahasigaye agakoresha uburyo bwe bwo kubona abakiliya.
Panorama













































































































































































