Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Kabuga yashinjwe ko yemereye mu nama  kugura intwaro zo guha Interahamwe

Ku wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022, hasubukuwe urubanza rwa Félicien Kabuga nk’umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Humviswe ubuhamya bw’uvuga ko yari Interahamwe, yemeza ko inama yabereye muri Hôtel Méridien ku Gisenyi, yabaye ku itariki ya 25 Mata 1994, Kabuga yemeye kugura intwaro zo guha interahamwe ngo zizakoreshwe barwanya Inyenzi.

Umutangabuhamya yavuze ko yari Interahamwe yakoraga mu mujyi wa Gisenyi, ndetse ko mu 1991, uyu mutwe wabaye ikibazo gikomeye.

Umutangabuhamya yavuze ko iyo nama yaberaga kuri Hôtel Méridien I Gisenyi, ku ya 25 Mata 1994, yari yitabiriwe n’abayobozi ba gisivili n’abagisirikare,  barimo nka Colonel Anatole Nsengiyumva – wakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Arusha rumuhamije ibyaha bya jenoside, ibyibasira inyokomuntu n’ibyo mu ntambara.

Yagize Ati “Kabuga yemeye kugura intwaro zo guha Interahamwe zo kurwanya Inyenzi, ibyo  byumvikanishaga ko umwanzi atari akiri FPR gusa, ahubwo ko umwanzi yari yahindutse Abatutsi muri rusange”.

Yakomeje agira ati “Izo ntwaro zageze mu Rwanda zitwawe mu makamyo azikuye ku kibuga cy’indege cy’i Goma, nuko ziva kuri Méridien zijyanwa mu kigo cya gisirikare cya Gisenyi, ziza gutangirwa kuri stade Umuganda, ku bari bamaze gusoza imyitozo ya gisirikare”.

Ubuhamya bwe yabutanze ari i Arusha muri Tanzania hamwe n’abashinjacyaha, bahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza iri i La Haye mu Buholandi, mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Arusha (ICTR).

Ni ku nshuro ya mbere kuva urubanza rwasubukurwa kugira ngo ruburanishwe mu mizi. Kabuga yagaragaye mu cyumba cy’urukiko aho yari yicaye mu kagare, bitandukanye n’iburanisha riheruka ubwo yarukurikiranye ari muri gereza y’uru rukiko.

Umwunganizi wa Kabuga, Françoise Matte, yagiye abaza umutangabuhamya ibibazo byagiye bishyirwa mu muhezo kubera impungenge z’uko mu kubisubiza byatuma umwirondoro we umenyekana.

Urugero, umunyamategeko yasabye umutangabuhamya kwerekana ko imodoka ya Kabuga yari mu modoka zatwaye intwaro maze asubiza ko imodoka zari zashyizweho ikimenyetso Établissement Félicien Kabuga, ariko Établissement byanditse mu magambo y’impine ETS.

Ubwo umwunganizi wa Kabuga yifuzaga kumenya mu buryo burambuye ku mpamvu zatumye uyu mutangabuhamya yemera guherekeza intwaro i Gitarama (ubu ni mu Karere ka Muhanga), Umutangabuhamya ntiyagize icyo asubiza maze umucamanza Iain Bonomy amubaza impamvu acecetse.

Umutangabuhamya yavuze ko aramutse atanze amakuru arambuye bishobora gutuma umwirondoro we umenyekana. Ibi byatumye umucamaza ategeka ko igice gisigaye gishyirwa mu muhezo.

Biteganyijwe ko humvwa abandi batangabuhamya ku wa gatatu no ku wa kane mbere y’uko Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rufata ikiruhuko ku ya 11 Ugushyingo 2022.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities