Raoul Nshungu
Urukiko rw’ubujurire rwo mu mujyi wa Antananarivo ho mu gihugu cya Madagacar rwakatiye umugabo utatangajwe amazina icyaha cyo gukatwa udusabo tw’intanga kubera gufata ku ngufu umwana w’imyaka 6 ndetse akagerageza no kumwica .
Reuters ivuga ko umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’ubujurire, Didier Razafindralambo, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe kubera ibi byaha uyu mugabo yakoze abikorera umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu muri Imerintsiatosika, komini iri mu birometero 30 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Antananarivo.
Razafindralambo agira ati: “Icyemezo cy’uyu munsi ni igisubizo gikomeye kandi gikomeye kiva mu nzego z’ubutabera, kigamije kandi kwihanangiriza umuntu uwo ari we wese ufite imigambi mibisha.”
Muri iki gihugu iri tegeko ryagiye ho umwaka wa 2024 mu gihe ibyaha byo gusambanya abana byari bikomeje kwiyongera igihano nk’icyi kandi cyagiye gihabwa abantu baregwa ibyaha bigendanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina mu bihugu nka Repulika Ceki no mu Budage gusa ho bikorwa uwahamijwe icyaha abyemeye.
Hari ibihugu nka Pologne, Koreya y’Epfo ndetse na Leta zimwe no muri USA aho bakoresha imiti mu rwego rwo gutuma uwahamijwe ibyaha nk’ibi atongera kugira ubushaka bwo gukora imibonanompuzabitsina.












































































































































































