Raoul Nshungu
Rucagu Boniface uba mu Kanama Ngishwa nama k’Inararibonye z’igihugu yasabye abatuye Umujyi wa Kigali gufata umunsi w’umuganura nk’isoko y’ubumwe, gukunda igihugu ariko kandi bakaganuzanya babwirana amagambo meza mu miryango.
Ibi yabigarutseho tariki ya 1 Kanama 2025, mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimihurura, mu kagari ka Rugando, ubwo abatuye muri uyu murenge bizihizaga umunsi w’umuganura wabereyemo igikorwa cyo gusangira ndetse no kuremera abatarabashije kugira icyobaronka muri iyi minsi.
Rucagu Boniface mu kiganiro yatanze yabwiye abari bateraniye muri ibi birori ko Umuganura ari umunsi ukomeye Kandi umaze igihe kuko washyizweho na Gihanga Ngomijana wahanze u Rwanda.
Agira ati ”Umwami rero yatekereje uko u Rwanda ruzabaho mu nzira zose ashyiraho Umuganura nk’inzira yo kubaka ubumwe,gukunda umurimo ndetse no gukunda igihugu aho niho havaga imbaraga (…) aha rero umwami yashakaga ko abanyarwanda basangira ibyiza bagasangira n’urugamba.”
Iri nararibonye rikomeza rivuga uko kera byagendaga ku muganura wo hambere agira ati” Umwami yahamagaraga ibyiciro byose by’abanyarwanda buri wese mu byo yakoraga,mubyo ashinzwe mu bworozi , mu buhinzi bakazana umuganura.”
Rucagu Boniface kandi yakomoje kuko abatuye Kigali badahinga nk’ahandi bakwiye kuganuzanya avuga ko bakwiye gusangirad ucye bafite nubwo baba babihashye ariko kandi bigomba gutangirira mu miryango babwirana amagambo meza.
Agira ati ”Umugabo n’umugore n’abana mbere na mbere nibaganuzanye umugabo abwire umugore neza umugore abwire umugabo we neza. Ijambo ryiza n’umuganura pe!”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kagali ka Rugando, ibi birori byabereye mo ……. Yifurije abari aho umunsi mwiza w’umuganura no gukomeza kurumbuka mu buryo bwose.
Agira ati ”Ndabifuriza umunzi mwiza kuganura neza, ndabifuriza kuzeza, mbifuriza kurumbuka mu buryo bwose inka zizabyare, abagore babyare abana bakure neza ibyiza byose bibagereho.”
Nk’uko byagendaga mu muco kuva kera, muri iki gikorwa kandi abaturage baganuje bagenzi babo batagize icyobabona.
Mu murenge wa Kimihurura, by’umwihariko mu kagari kandi Rugando, kwizihiza umunsi ngarukanwaka w’umuganuro byaranzwe n’igikorwa kigaragaza uko umuganira wizihizwaga mu bihe byo hambere, imbyino ndetse no kuremera bamwe mu batishoboye.
Umunsi w’Umuganura ni umunsi wigeze kumara imyaka myinshi waraciwe gusa nyuma mu 2011 Leta y’u Rwanda izagufata icyemezo ko uyu munsi ugaruka.













































































































































































