Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyeshuri b’indashyikirwa baruhuye ababyeyi

Minisiteri y’uburezi -MINEDUC, itangaza ko abanyeshuri 11 ba mbere batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri n’abandi 5 ba mbere batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange, bazishyurirwa umwaka wose amafaranga y’ishuri.

Ntabwo ari amafaranga y’ishuri bazishyurirwa gusa, ahubwo hiyongereyeho guhabwa mudasobwa, ibitabo byose byo kwigiramo ndetse banahabwa icyemezo cy’ishimwe (Certificate).

Mu bana bahize abandi mu mashuri abanza ku isonga hari Arakaza Leo Victor wigaga muri Wisdom School mu karere ka Musanze. Yagize amanota 99,4%. Harimo kandi Impano Brave Gloria wiga mu karere ka Bugesera yagize amanota 98,8%, Ihirwe Kanimba Honnette wigaga muri New Vision Primary School mu karere ka Huye yagize 98,8%.

Hari kandi Duhirwe Gall Gavin Darcy wigaga muri Ecole International La Racine mu karere ka Bugesera yagize 98,8%, Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8% na Ashimwe Keza Gerardine wigaga mu Karere ka Bugesera wagize amanota 98,8%.

Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, 15.695 bahawe imyanya mu mashuri yisumbuye biga babamo (Boarding Schools), mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye biga bataha.

Abahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashyuri yisumbuye ku isonga hari Izere Hennock Tresor wagize 98,67% wigaga kuri E.S Kanombe yo mu Karere ka Kicukiro, Uwumuremyi Albert wagize 98,00% wize kuri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Ineza Flora Elyse wagize 97,89% wigaga muri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo.

Hari kandi Ndayishimiye Jean D”Amour wagize 97,89% wize muri Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Agaba Happy Jean Eudes wagize 97,78% wize kuri Petit Séminaire St Aloys yo mu Karere ka Rusizi.

Abanyeshuri 220, 927 ni bo biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Ni mu gihe abakoze ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye muri uyu mwaka w’amashuri ari 149 206.

Abakandida 219.926 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza; muri bo, 46.8% ni abahungu naho 53.2% ni abakobwa.

Mu banyeshuri barangije amashuri abanza, 15.695 bashyizwe mu mashuri acumbikira abanyeshuri, mu gihe 150.639 bashyizwe mu mashuri ya hafi y’iwabo.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, hari amashuri 1.890 yari afite abakandida. Abiyandikishije gukora ibizamini bari 149.209, mu gihe abakoze ari 148.702.

Muri aba banyeshuri, abatsinze ni 95.674. Abakobwa ni 50,2%, na ho abahungu ni 49,8%.

MINEDUC yerekanye ko ibigo bya Leta byatsinze ku kigero cya 75%, ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano bitsindisha ku kigero cya 72% mu gihe ibigo byigenga ari byo byatsinze neza ku kigero cya 99%.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana atangaza ko muri rusange Igihugu gifite intego n’umuhate wo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi.

Agira ati “Ni ngombwa rero ko dukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, tugomba gushyiramo imbaraga ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, minisiteri muri rusange, twese akazi kacu ni ukuzamura ireme ry’uburezi.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Ibitekerezo

Ndemera kandi nshima intego z’iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, zirimo kurengera ubuzima, kongera inshingano n’uburyozwe, no kuvugurura imicungire y’umutekano wo mu muhanda mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities