Raoul Nshungu
Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda igaragaza ko ibyo Inteko Ishinga amategeko y’Uburayi (EU) ivuga ko mu Rwanda nta bwisanzure bwa Politiki buhari, ari ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda ndetse ko bibaye bihari babyivugira.
Byagarutswe ho tariki ya 15 Nzeli 2025 ubwo Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi y’u Rwanda yateranaga irebera hamwe ibikubiye mu myanzuro y’inteko ya EU harimo gusaba gufungura Ingabire Victoire ndetse banarega u Rwanda ko nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo rutanga cyane ku banyapolitiki.
Abanyapolitiki batandukanye bamaganye iyi nteko y’Uburayi bavuga y’uko batari mu mwanya wo kuvugira amashyaka yo mu Rwanda kuko n’abo barabishoboye kandi ubwisanzure burahari.
Depite Nizeyimana Pie, akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), yavuze ko ibyatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi ku kuba mu Rwanda nta bwisanzure buhari, bigamije gusiga icyasha Igihugu n’Abanyarwanda.
Agira ati “Uwavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari njye ndavuga ko buhari njye ndi Umuyobozi w’Umutwe wa Politiki wemewe mu Rwanda, kandi ntabwo ndabona umuntu umpagararaho mu gihe ndi gutanga ibitekerezo icyiza ni uko dutanga ibitekerezo mu bwisanzure ariko tutabangamiye uburenganzira bwa bagenzi bacu.”
Depite Mukabunani Christine uyobora Ishyaka PS Imberakuri, umutwe wa Politiki utavuga rumwe na Leta, anenga Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi yashinje Leta y’u Rwanda kubangamira ukwishyira ukizana kw’abatavuga rumwe na yo.
Agira ati ”Bariya bantu bagirango mu Rwanda ntabwo tuzi kuvuga bumva batuvugira,kuko iyo bavuga ngo Opposition y’u Rwanda barayihohotera … twese tunaniwe kubyivugira ntabwo ari abavugizi bacu rwose”
Hon Mukabunani avuga ko amashyaka ya Opposition mu Rwanda ahari ndetse ko abazungu ataribo bagomba kuyavugira, aha anongera ko mu gihe igihugu kigabwe ho ibitero utazamenya ngo ni uwuhe amashyaka yose agomba kurinda ubusugire bw’igihugu.
Umwanzuro wafshwe n’inteko y’u Rwanda imitwe yombi biteganyijwe ko uzashyikirizwa Inteko ya EU, Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi Ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Inama na Komisiyo n’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi, Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Loni, Guverinoma y’u Rwanda.















































































































































































