Ibiro by’Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Général-Major Sylvain Ekenge byasohoye itangazo ry’uko igisirikare cyategetse abarwanyi ba FDLR bose kwishyikiriza ubuyobozi bw’ingabo bubegereye.
Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu tariki 10, Ukwakira, 2025 rivuga ko abo barwanyi bazishyikiriza na MONUSCO ngo ibabarure ibone uko ibasubiza u Rwanda.
Radio Okapi yandika ko bizakorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwemeranyijeho na Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu nama iherutse i Washington yareberaga hamwe icyakorwa ngo amahoro mu Burasirazuba bwa DRC agaruke.
Yabaye tariki 01, Ukwakira, 2025 iyobowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Itangazo ry’ingabo za DRC ribuza buri musirikare kugira imikoranire iyo ari yo yose n’abarwanyi ba FDLR, rikavuga ko uzakorana nabo azabihanirwa.
Nta muturage wemerewe gukorana n’abo barwanyi.
Mu gihe hari abazinangira, iri tangazo rivuga ko bazamburwa intwaro ku ngufu rikabasaba kutaruhanya ahubwo bakubahiriza ibyo basabwe mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
COMMUNIQUE DE PRESSE DU 10 OCTOBRE 2025 pic.twitter.com/jkBrP87iGg
— Armée Congolaise – FARDC (@FARDC_Info) October 10, 2025
U Rwanda rwatangaje kenshi ko rutazakuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe ngo rurengere abarutuye igihe cyose FDLR izaba ikiri ho kandi ishyigikiwe na Kinshasa.
Hasanzweho ibiganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo byo kureba uko amahoro arambye yagaruka mu Burasirazuba bwa DRC.
FDLR ni umutwe w’abarwanyi ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 n’abandi bahuje ingengabitekerezo yayo.
Mu rwego rwo kubakumira, u Rwanda ruvuga ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi, rukemeza ko rutazazikuraho igihe cyose FDLR izaba ikiriho kandi ikorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.












































































































































































