Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Sudani: Abasirikare Ba UN Bishwe

Ishami ry’itumanaho mu Muryango w’Abibumbye ryatangaje ko abasirikare batandatu bari mu butumwa  bwo kugarura amahoro muri Sudani bishwe  barashwe bombe ya drone aho bari bari ku birindiro byabo.

Ibi byabereye muri Leta ya Kordofan ubwo indege itagira abapilote ‘drone’ yamishaga za bombe ku nyubako ziri mu birindiro by’ingabo za UN zoherejwe mu butumwa bwiswe UNISFA.

UN yatangaje ko abo basirikare bishwe n’icyo gisasu ari batandatu, ariko ko hari n’abandi bangana batyo nabo bakomeretse.

Abapfuye bose bakomoka muri Bangladesh.

Antonio Guterres uyobora UN yamaganye iki gitero ‘kidafite impamvu’ avuga ko kigize ibyaha by’intambara mu mategeko mpuzamahanga.

Ati “Igitero cya none mu Majyepfo ya Kordofan kikibasira abaharanira amahoro ntigikwiye. Hari abazabibazwa.”

Guverinoma ya Sudani n’Igisirikare byashinje Umutwe wa Rapid Support Forces ko ari wo wagabye iki gitero ariko nawo wabihakanye.

Muri Mata, 2023 nibwo impande zihanganye muri iyi ntambara zatangiye kurwana.

Hari nyuma yo kutumvikana hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta, Gen. Abdel-Fattah Burhan, n’uwahoze ari umwungiriza we Gen. Mohammed Hamdan Dagalo, uzwi cyane ku izina rya Hemedti, usigaye uyobora umutwe wa Rapid Support Forces.

Mbere bari bafatanyije guhirika ku butegetsi uwari Perezida Omar al-Bashir mu 2019, ndetse nyuma banakorana mu guhirika ubutegetsi bw’abasivili muwa 2021.

Baje gushyamirana bapfa kunanirwa gusaranganya ubutegetsi mu ngabo no mu nzego za gisivili.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu barenga miliyoni 14 bamaze kuva mu byabo, abandi barenga 40.000 bamaze kwicwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities