Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame Yagarutse Ku Kaga FDLR Iteje u Rwanda

Kagame ubwo yaganirizaga abaje mu Mushyikirano 20.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangijwe na Perezida Paul Kagame yabaye ku nshuro ya 20, yongeye kugaruka ku mubano w’igihugu cye na DRC n’u Burundi.

Kagame yavuze ko byavuzwe kenshi ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe, ariko akemeza ko muri iki gihe Abarundi bahisemo kuba Abavandimwe b’abaturage ba Congo.

Icyakora, ibyo ngo ntacyo byari bube bitwaye iyo bitaza kuba birimo Politiki y’urwango ku Rwanda.

Yagize ati:“ Ariko ubundi Abanyarwanda n’Abarundi turi impanga, icyakora Abarundi bo bahisemo kuba impanga n’Abanyecongo. Gusa muri  uko kuba impanga cyane cyane iyo kurimo politiki mbi, yo kwiyanga no kwanga abandi ntibiba ari byo.”

Asanga nubwo hari ibibazo biri mu gihugu biterwa n’abaturage ubwabo, hari n’ibyo bakururirwa n’amahanga.

Gusa asanga ibyo bibazo bingana na 50% ku yindi 50%, itandukaniro rikaba uburemere hagati y’ibyo byombi.

Kagame avuga ko mu bibazo u Rwanda ruterwa n’abandi harimo iby’akarere igihugu cye kirimo.

Avuga ko ikibazo u Rwanda rufite muri Congo ari Interahamwe ziri yo na politiki ishingiye kuri Jenoside kandi isubirwamo n’abayobozi bavuga ko bashaka kugenza u Rwanda nk’uko barugenje ubushize.

Avuga ko abashinja u Rwanda ko ruri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rushaka yo amabuye, bibeshya kuko iyo ruza kuba ari yo yarujyanye, ruba rwarakize inshuro 100  kurusha uko bimeze ubu.

Yanenze abavuga ko abagize FDLR ari abasaza kandi bakaba ari bake, avuga ko ababibona batyo baba bakwiye gutekereza no k’uburemere bw’imvugo y’urwango abo bantu bakoresha ku Rwanda.

Kagame avuga ko niyo abavuga izo mvugo k’u Rwanda baba ari bake, ababumva bo baba ari benshi kandi nibo bakurwamo abazagirira nabi u Rwanda.

Muri ibyo byose, Kagame yabwiye abaturage ko ari ngombwa guharanira kwiteza imbere, bakirinda ko hari uwo bahora bategeye amaboko.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ubukungu

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje gahunda nshya igamije koroshya ingendo z’abaturage, aho hagiye gushyirwaho ahantu hihariye ho gusiga imodoka ku bazaba bashaka gukomeza urugendo...

Football

Amakipe abiri yo muri Sudani akina muri Shampiyona y’u Rwanda, Al Hilal SC na Al Merrikh SC, yagaragaye ku rutonde rw’amakipe 50 yitwaye neza...

Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abashoramari baturutse mu mahanga bayobowe na Xu Hui, Umuyobozi wa Rich Resource International Investments (RRII)...

Rwanda

Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi burengera ibidukikije no kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukaza ingamba zo kwimakaza...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities