Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

DRC: Harategurwa Indangamuntu Izasimbura Ikarita Y’Itora

Richard Ilunga uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare muri DRC yahawe urutonde rw’abaherutse kwitabira amatora ngo azarukoreshe mu gutangira gutegura indangamuntu igenewe abaturage.

Ni urutonde rw’abiyandikishije ngo batore matora y’Umukuru w’igihugu yo mu mwaka wa 2022 ubwo habaga amatora yatsinzwe na Félix Tshisekedi.

Perezida wa Komisiyo y’amatora Dènis Kadima niwe warugejeje kuri Ilunga mu mpera z’Icyumweru gishize, hakaba hari kuwa Kane, tariki 19, Gashyantare, 2026, igikorwa cyayobowe na Visi Minisitiri w’Intebe ushinzwe Umutekano, n’Ubutegetsi bw’igihugu, Jacquemain Shabani Lukoo.

Leta ya Congo Kinshasa isanga uwo mukoro nukunda nk’uko wateguwe bizaba uburyo bwiza bwo gutuma abaturage bose bamenyekana, bikoroshya igenamigambi.

Ubusanzwe abaturage ba DRC bamekanaga binyuze ku Ikarita y’itora bita ‘carte d’enrôlement’.

Avuga kuri iyi gahunda, Richard Ilunga yavuze ko iki ari icyiciro gikomeye mu mateka y’imiyoborere y’igihugu.

Ati: “Iyi ni impinduka ikomeye mu mateka y’imiyoborere y’igihugu cyacu. Gushyiraho urutonde rw’abaturage ni igikorwa gisaba ubufatanye bwa bose. ONIP ntizagarukira gusa ku gutanga indangamuntu, ahubwo izubaka igihugu aho buri muturage azamenyekana kuva avutse kugeza apfuye.”

Iby’iyi ndangamuntu byari byaratangajwe na Perezida Tshisekedi ubwo yabibwiraga Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye, akavuga ko byagombaga gutangirana n’umwaka wa 2026.

Abaturage ba Congo bari bamaze imyaka myinshi batagira indangamuntu  kuko iyahozeho kera ku gihe cya Mobuto yahagaritswe mu mwaka wa 1984.

.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities