Brazil iri mu bihugu byo ku mugabane wa Amerika y’Amajyepfo bifite umubare munini w’abafungwa, cyane cyane abakatiwe kubera ibyaha bikomeye birimo urugomo n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Gereza zo muri iki gihugu zikunze kuvugwa ko zirimo imfungwa nyinshi cyane, bigatuma ubuyobozi bushaka uburyo bushya bwo kugabanya ikibazo cy’ubucucike no gufasha imfungwa guhindura imitekerereze.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye, Leta ya Brazil yashyizeho gahunda igamije guteza imbere ubumenyi n’imyitwarire myiza mu bagororwa aho kubahana gusa.
Muri gahunda yashyizweho mu 2012, imfungwa zemerewe kugabanyirizwa ibihano zakatiwe n’inkiko binyuze mu gusoma ibitabo.
Iri tegeko ryatangajwe binyuze mu igazeti ya Leta, rigena ko umugororwa ashobora gusoma ibitabo bitarenze 12 mu mwaka. Ibitabo byemerwa birimo iby’ubuvanganzo, filozofiya, siyansi, amateka n’ibindi byigisha ubumenyi butandukanye.
Buri mfungwa yasomye neza igitabo ishobora kugabanyirizwa iminsi ine ku gihano cy’umugororwa. Ibi bivuze ko mu gihe cy’umwaka umwe, imfungwa ishobora kugabanyirizwa iminsi igera kuri 48 mu gihano cye bitewe n’ibitabo yasomye.
Icyakora kugira ngo umugororwa abyemererwe, asabwa kwandika incamake y’igitabo yasomye, agaragaza ibyo cyamwigishije n’amasomo yakuyemo. Ibi bigafasha abashinzwe gereza kumenya niba koko yarasomye kandi yarumvise ibyo yasomye.
Abashyizeho iri tegeko bagamije gufasha imfungwa kwagura ubumenyi bwabo, cyane ko ubushakashatsi bwerekanye ko benshi muri bo baba batarize cyane cyangwa kandi bafite ubumenyi buke.
Leta ya Brazil ivuga ko iyi gahunda ifasha imfungwa guhindura imyumvire no gutegura ubuzima bushya nyuma yo kurangiza igihano. Biteganyijwe ko ubumenyi bakura mu gusoma ibitabo bushobora gutuma batongera kwisanga mu byaha igihe basubiye mu buzima busanzwe.









































































































































































