Intambara ikomeje guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran imaze ibyumweru bibiri n’igice itangiye, kuko yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Muri iyo minsi yose imirwano ikomeje gukara, aho impande zombi zikomeje kugaba ibitero bikomeye, cyane cyane mu kirere cya Iran no mu gace ka Israel. Iyi ntambara imaze kwica abantu barenga 1.400 mu gihe abakomeretse bakomeje kwiyongera.
Ingabo za Amerika zifatanyije na Israel zakomeje kugaba ibitero ku bice bitandukanye bya Iran birimo n’umurwa mukuru Tehran, hagamijwe guca intege ubushobozi bwa gisirikare bw’iki gihugu.
Ku rundi ruhande, Iran na yo yakomeje gusubiza ibitero, aho yakoresheje drones nyinshi zateye inkongi mu gace ka Fujairah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ahakorerwa ibikorwa byinshi bijyanye na peteroli.
Imibare y’ibanze igaragaza ko abantu bagera ku 1.444 bamaze gupfa muri iyi ntambara, mu gihe abasirikare ba Amerika barenga 200 bakomeretse.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gufasha Israel, cyane cyane mu kurinda inzira y’inyanja ya Hormuz, ifite akamaro kanini mu gutwara peteroli ku isi.
Hari kandi amakuru akomeje kuvugwa ko mu bitero bya Israel hari abayobozi bakomeye ba Iran bishwe, barimo Ali Larijani ndetse n’umuyobozi w’umutwe wa Basij. Icyakora ubuyobozi bwa Iran ntiburahamya ku mugaragaro iby’ayo makuru.
Iyi ntambara yamaze kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, kuko ubwikorezi bwo mu nyanja bwahungabanye bigatuma ibiciro bya peteroli byiyongera ku isoko mpuzamahanga.
Uretse kurwana na Iran, Israel iri no guhangana n’umutwe wa Hezbollah muri Liban. Ingabo za Israel zikomeje kugaba ibitero mu majyepfo ya Liban zigamije kugabanya imbaraga z’uyu mutwe.
Ibi bitero bikaba byariyongereye nyuma y’uko Hezbollah na yo yagabye ibitero ivuga ko ari ukwihorera ku rupfu rwa Ali Khamenei, wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, wavugwaga ko yishwe mu mpera za Gashyantare 2026.
Ibihugu byinshi birimo Canada, u Bufaransa n’u Bwongereza byatangaje ko bihangayikishijwe n’ingaruka z’iyi mirwano, cyane cyane ku bikorwa by’ubutabazi. Kugeza ubu, abasivili barenga 800 bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe n’abaganga 31 bapfiriye muri ibi bitero.
Mu gihe ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje gukaza umurego, indi ntambara ihuza u Burusiya na Ukraine yo imaze imyaka ine ikomeje nta kimenyetso cy’uko izarangira vuba kigaragara.
Impande zombi zikomeje kugaba ibitero no guhangana ku butaka, buri ruhande rugerageza kwigarurira uduce twinshi. U Burusiya buvuga ko bwamaze gufata uduce 12 two mu gace ka Donetsk, mu gihe Ukraine yo ivuga ko hari aho yasubije inyuma ingabo z’u Burusiya ndetse ikanagarura tumwe mu duce twari twarayivuyemo.
Ibitero bya misile na drones bikabaa bikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane hafi y’umurwa mukuru Kyiv, bigateza impfu no gusenya ibikorwa remezo byinshi.
Iyi ntambara ikomeje no kugira ingaruka ku bihugu biyituriye, harimo na Moldova, aho impungenge z’umutekano zikomeje kwiyongera.
Nubwo hari ibiganiro by’amahoro bigeragezwa n’imiryango mpuzamahanga, kugeza ubu bikaba bitaratanga umusaruro ugaragara, bigatuma ejo hazaza h’iyi mirwano hakomeza kuba ashobora guteza.








































































































































































