Isengesho rya Eid al-Fitr ryabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026, ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, abayisilamu bo mu Rwanda bagisoje bibutswa gukemura amakimbirane yo mu ngo.
Ibi bisaba gushyira imbere ibiganiro no kubahana, aho kwihutira gufata ibyemezo bishobora gusenya imiryango. Byongeye kandi Abayobozi b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda bakaba bagaragaje ko amahoro mu muryango ari inkingi y’iterambere ry’igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Sibomana Salim, yasabye abashakanye gushyira imbere kubahana no kuganira igihe hari ibitagenda neza. Yagize ati “Abashakanye bakwiye kubana mu mahoro, kwihanganirana no kuzuzanya, birinda amakimbirane n’umwiryane, kuko kutabana neza bigira ingaruka zirambye ku muryango.”
Yakomeje agaragaza ko kutaganira mu rugo bishobora kugira ingaruka mbi ku mikurire y’abana, asaba ko ibibazo byakemurwa hakiri kare, binyuze no ku bufasha bw’inzego z’idini. Ati: “Imiryango irasabwa kwimakaza ibiganiro bigamije ubumwe n’ubwuzuzanye, kandi ibibazo bikabonerwa ibisubizo hakiri kare, kuko gutandukana bigira ingaruka mbi ku bana no ku gihugu muri rusange.”
Ku ruhande rwe, Sheikh Mussa Sindayigaya, uyobora Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, yasabye abakirisitu b’idini ya Islam gukomereza ku bikorwa byiza bakoraga mu gihe cya Ramadhan.
Yagize ati: “Gusoza Ramadhan si uguhagarika ibikorwa byiza. Tugomba gukomeza gusenga, gufasha abatishoboye no gukora ibyiza buri gihe. N’iyo byaba bike, bikwiye gukorwa mu buryo buhoraho.”
Yongeyeho ko ibyiza bifite agaciro kurushaho iyo bikorwa buri gihe, aho kuba iby’igihe gito gusa.
Abayobozi b’uyu muryango banasabye abayisilamu gukomeza kubana neza n’abandi banyarwanda bose, batitaye ku myemerere yabo, hagamijwe gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu.
Ibi byose bikaba bibaye nyuma yo gusoza ukwezi kwa Ramadhan, aho abayisilamu basabwe gukomereza ku ndangagaciro zabaranze iki gihe zirimo kwicisha bugufi, gufashanya no kubana mu mahoro.








































































































































































