Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ikoranabuhanga

Dr. Nteziryayo Yasobanuye Uko Itangazamakuru Ryakoresha AI

Mu kiganiro rusange cyabereye mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ku wa 26 Werurwe 2026, cyahuje abanyeshuri biga itangazamakuru n’abarimu babo, Dr. Faustin Nteziryayo yagarutse ku ruhare rw’ubwenge buhangano (AI) mu itangazamakuru, agaragaza ko ari ingenzi ariko ko budakwiye gusimbura ubuhanga n’ubushishozi bw’umuntu.

Yasobanuye ko AI ishobora kongera umusaruro no gufasha mu guhanga udushya, ariko ashimangira ko abanyamakuru bagomba gukomeza kubahiriza amahame y’umwuga, cyane cyane mu kugenzura amakuru mbere yo kuyatangaza.

Yagize ati: “Munyamakuru, genzura amakuru yose ubonye. Niba utizeye ko ari ay’ukuri, ntukayatangaze, kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku bo wahaye amakuru ndetse nawe ubwawe.”

Dr. Nteziryayo yibukije ko nubwo hari ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gusuzuma amakuru, ari ngombwa ko abanyamakuru bakomeza umuco wo kugereranya no kugenzura amakuru aturuka ahantu hatandukanye (cross-checking), kugira ngo barusheho gutanga amakuru yizewe.

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi Mukuru wa ICK, yashimiye Dr. Nteziryayo ku bumenyi yasangije abitabiriye iki kiganiro, avuga ko ibiganiro nk’ibi bifasha abanyeshuri gutekereza byimbitse no kongera ubumenyi ku bijyanye n’iterambere riri mu ikoranabuhanga, bityo bakitegura neza ejo hazaza h’umwuga wabo w’itangazamakuru.

Padiri Prof. Fidèle, yasabye abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo bungutse, cyane cyane mu bushakashatsi no mu kazi kabo ka buri munsi, kugira ngo barusheho kuba abanyamwuga.

Umwe mu barimu bigisha mu ishami ry’itangazamakuru muri iri shuri, Henry Mapesa Aneriko, yibukije abanyeshuri ko AI ar’igikoresho bityo ko bo bagomba kugikoresha kuko bo ari abantu.

Yagize ati: “Ndibutsa abanyeshuri ko AI ari igikoresho cyunganira umunyamakuru, ariko kidashobora gusimbura imitekerereze ya muntu.”

Munezero Nicole umwe mu banyeshuri biga muri iyi kaminuza, yatangarije Panorama ko iki kiganiro cyahinduye uko yafataga AI, agira ati: “Twatekerezaga ko AI ije kudutwara akazi, ariko nyuma y’iki kiganiro nasobanukiwe ko ishobora kudufasha mu kazi no kudufungurira amahirwe mashya y’imirimo.”

Abandi banyeshuri bitabiriye iki kiganiro nabo bagaragaje ko bungutse byinshi, aho yavuze ko basobanukiwe neza uko bakoresha AI mu buryo buboneye, ariko bakabanza gusesengura amakuru, kugira ngo birinde ingaruka mbi zishobora kubageraho.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities