Panorama Sports
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakurikiranye umukino w’amateka mu irushanwa rya FIFA Series 2026, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yanyagiye Grenada ibitego 4–0 ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe.
Uyu mukino wari ufite ibisobanuro bidasanzwe kuko bwari bwo bwa mbere u Rwanda rucakirana n’ikipe yo hanze ya Afurika. Ku rundi ruhande, Grenada igihugu cyo mu birwa bya Caribbean gituwe n’abaturage bagera ku 110,000 na yo yari inshuro ya mbere ikina n’ikipe yo muri Afurika.
Mbere y’imbaga y’abafana bari bakubise buzuye kuri Stade Amahoro byari ibyishimo ku Banyarwanda bari bitabiriye uwo mukino, mu igihe abandi benshi na bo bari bicaye imbere ya za televiziyo zabo bawukurikiranye.
Amavubi yerekanye umukino wo ku rwego rwo hejuru aho yatangiye asatira bikomeye ikipe ya Grenada banayihusha uburyo bwinshi bw’ibitego byabazwe. Uyu mukino kandi watangiranye n’itangira ry’akazi rishya ku gutoza Amavubi ku mutoza w’Umwongereza, Stephen Constantine, mu gice cye cya kabiri ari kumwe n’iyi kipe kuko mu myaka 2014 yayitoje.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruri imbere n’ibitego 2–0; Leroy-Jacques Mickels, wakinaga umukino we wa mbere mu Amavubi, yafunguye amazamu ku munota wa 45 n’ishoti rikomeye rya kure yatereye hanze y’urubuga rwamahina ku mupira yarahawe.
Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Biramahire Abeddy, yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’umupira mwiza yahawe na Kwizera Jojea ukoresheje agatsinsino.
Mu gice cya kabiri u Rwanda rwakomeje kwiharira umukino. Bizimana Djihad yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 68. Hakim Sahabo yashimangiye intsinzi n’igitego cya kane ku munota wa 81.
Iyi ntsinzi yashimishije abayobozi batandukanye bari bahari, barimo umukuru w’igihugu Paul Kagame wari witabiriye uwo mukino ndetse na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.
U Rwanda rwahise rwinjira mu mukino wa nyuma w’iri tsinda (Group A), aho ruzahura na Estonia ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe. Estonia yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Kenya kuri penaliti 5–4, bamaze kwanganya 1–1.
Iyi mikino ya FIFA Series itegurwa na FIFA buri myaka ibiri mu kwezi kwa Werurwe. Ni umushinga watangijwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wemerewe mu Nteko Rusange ya 73 ya FIFA yabereye i Kigali mu 2023.
Muri uyu mwaka, u Rwanda ni rwo gihugu cyonyine cyakiriye amatsinda abiri (A na B) agizwe n’ibihugu binyuranye nka Grenada, Kenya, Estonia, Aruba, Macau, Tanzania, na Liechtenstein.


















































































































































































