Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bari mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje impinduka ikomeye mu mvugo yakoreshejwe, aho ku nshuro ya mbere zakoresheje inyito nyayo yemewe ku rwego mpuzamahanga isobanura neza Jenoside yabaye mu Rwanda.
Ibi byagaragajwe mu butumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga, aho byagaragaje ko bifatanyije n’u Rwanda mu kuzirikana abazize Jenoside, ndetse bigashimangira ko bamaganye bivuye inyuma abayipfobya cyangwa bayihakana.
Muri ubwo butumwa hari aho bagira bati: “Mu gihe cya Kwibuka, twunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, tunazirikana amarorerwa ndengakamere yayiranze. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge kandi zamaganye zivuye inyuma ipfobya no gutesha agaciro Jenoside.”
Umuyobozi ushinzwe Afurika muri iri shami, Nick Checker, na we yagarutse ku kamaro ko kwibuka, agaragaza ko ari umwanya wo kuzirikana ubuzima bwatakarijwe muri ayo mahano, anihanganisha imiryango yahaburiye abayo. Yibukije ko Jenoside itahitanye Abatutsi gusa, ahubwo ko yanahitanye n’abandi bishwe bazira kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho.
Mu buhamya bwe bwite, Checker yavuze ku rugendo yagiriye mu Rwanda, aho yasobanukiwe byimbitse ubukana Jenoside yakozwemo. Agira ati: “Njye ubwanjye nasuye u Rwanda, mbona n’amaso yanjye ahantu Jenoside yabereye, i Nyamata n’i Ntarama, ahahoze hari za Kiliziya, aho ibihumbi by’Abatutsi biciwe bunyamaswa n’intagondwa.”
Yakomeje agaragaza uko ayo mateka amubabaza cyane, by’umwihariko aho insengero zahinduwe ibibuga by’ubwicanyi. Ati: “Kuri altar aho igitambo gitagatifu cya misa gitangirwa, aho amaraso ya Yezu agaragarizwa nk’agakiza k’Isi, hahurijwe amaraso y’inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko ibyo yabonye bigaragaza ububi bw’ikorwa rya Jenoside n’uko itari impanuka, ahubwo yari umugambi wateguwe kandi ugashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bwariho icyo gihe. Yashimangiye ko igihugu cye gishyigikiye urugendo rw’u Rwanda rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge, anamagana imvugo z’urwango zikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi.
Yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ubushake bw’u Rwanda mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge. Turamagana abahembera imvugo z’urwango mu guhembera amakimbirane n’inzangano aho gukoresha ijwi ryabo mu kwimakaza amahoro.”
Amerika yanagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari n’umwanya wo kongera gushimangira ko amahano nk’aya atazongera kubaho ukundi, binyuze mu bikorwa bifatika birimo gukurikirana abakekwaho kuyigiramo uruhare.
Mu butumwa bwayo, yagize iti: “Ikintu cy’ingenzi kugira ngo bigerweho ni uguha ubutabera abarokotse Jenoside binyuze mu gukurikirana abayigizemo uruhare.”
Iyi myanzuro kandi ishimangira uruhare Amerika yakomeje kugira mu gutanga ubutabera ku byaha bya Jenoside, harimo no gushyigikira ishyirwaho ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Aho Checker yavuze ati: “Binyuze mu bufatanye mu bya dipolomasi no gusangira amakuru, twafashije mu guta muri yombi, kuburanisha no guhererekanya abanyabyaha bagize uruhare muri Jenoside. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu kujyana mu nkiko abagize uruhare muri Jenoside.”
Iyi mpinduka ije ikurikira imyaka myinshi ishize Amerika inengwa gukoresha imvugo rusange itagaragazaga neza abo Jenoside yakorewe. Mu bihe byashize, yakundaga kuvuga “Jenoside yo mu Rwanda” cyangwa igashyira hamwe amoko yose mu kuyivuga, ibintu byafatwaga n’abatari bake nko kudaha agaciro ukuri kw’amateka.
Ku rwego mpuzamahanga, kuva mu 2018, Umuryango w’Abibumbye wemeye ko buri tariki ya 7 Mata ari Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe gusigasira ukuri kw’ibyabaye no kurwanya abayobya amateka.
Iyi ntambwe ya Amerika ifatwa nk’ingenzi mu guha agaciro amateka y’u Rwanda no gushyigikira urugamba rwo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwimakaza ukuri ku byabaye mu 1994.

Amerika yavuye ku izma yemera gukoresha imvugo iboneye ya Jenoside yakorewe abatutsi muwi 1994


















































































































































































