Rene Anthere Rwanyange
Abarezi bose, cyane cyane abigisha ikoranabuhanga, basabwa kujya bakurikirana bakamenya ibigezweho, na bo bakabyinjiza mu masomo baha abanyeshuri, bikabafasha mu guhanga udushya dutanga ibisubizo ku bibazo igihugu gifite.
Ku wa Gatanu, Tariki ya 8 Gicurasi 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu -REG, ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi -MINEDUC, bifatanyije Rwanda Polytechnic (RP), mu gikorwa cyo gusoza amarushanwa yo guhimba udushya mu ikoranabuhanga, ryafasha mu gutanga ibisubizo ku bibazo ibigo ndetse n’inganda zo mu Rwanda zihura na byo mu mikorere ya buri munsi. Ni amarushanywa ngarukamwaka yiswe “RP SKILLS CHALLENGE 2026 EDITION: HACHATHON” yamaze iminsi 18.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Irere Claudette, yashimye abanyeshuri batsinze aya marushanwa, asaba ibigo by’abikorera, ibya Leta ndetse n’abanyenganda kugira ubufatanye n’imikoranire ifatika na RP, mu gushyira mu bikorwa imishinga y’abanyeshuri baba bavumbuye udushya, mu gushaka ibisubizo mu ikoranabuhanga.
Agira ati “Icyo dusaba ni imikoranire hagati y’amashuri nk’aya ya Tekinike n’abikorera, kuko iyo bitabayeho, ibi bisubizo biba byavumbuwe biguma hano. Turasaba n’uruhare rwa mwarimu mu kumenya ibigezweho, noneho akabizana akabyinjiza mu byo abanyeshuri biga.’’
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr. Sylvie Mucyo, avuga ko bagiye kongera imbaraga mu gushaka ubufatanye n’abanyenganda ku buryo iyo mishinga itangira gushyirwa mu bikorwa.
Agira ati “Icyo twifuza ni ugukomeza kunoza iyi mishinga Prototype mu byo twita Post challenge noneho hakabaho imikoranire. Ibyo bisubizo byatanzwe n’abanyeshuri abanyenganda n’abikorera bakazikoresha twese tukabishyiramo imbaraga, abanyeshuri bagahita batangira gukorana n’inganda; kandi hari inganda zamaze kubitwemerera. Reka turebe ibizavamo ariko ni yo gahunda.’’
Umwe mu mishinga ujyanye n’ibikorwa bya REG watsinze amarushanwa, ni umushinga wakozwe n’abanyeshuri bo muri RP Musanze, Eric Ndikumana na Ishimwe Steven. Uwo mushinga wagaragaje igisubizo mu kurwanya ubujura no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Ndikumana Eric agira ati ‘’Agashya kari mu mushinga wacu, ni uko n’iyo umujura agerageje kuza ahari ibikorwa bya REG nka Substation, twashyizeho camera na Sensors zimenya umuntu uhageze; noneho camera ikamubona. Igahereza ubwenge bukorano igasesengura, igahita imenyesha inzego zose za REG, ku buryo bahita bakurikirana icyo kibazo bagafata uwo mujura. Ikidasanzwe ni uko camera ziba zifite ububasha bwo gusesengura icyo uwo muntu arimo gukora, bitandukanye no kumubona gusa.’’
Ishimwe Steven wafatanyije na Ndikumana na we agira ati “Icyifuzo cyacu ni uko umushinga wacu washyirwa mu bikorwa bigatangira umusaruro.’’
REG igaragaza ko isanzwe ifitanye ubufatanye na RP mu mishinga itandukanye kuri ubu hakaba hiyongereyeho n’uyu mushinga. Itangaza kandi ko ari umushinga mwiza ndetse izakomeza gukorana n’abo banyeshuri na RP mu kureba uburyo uwo mushinga (Solution) wavumbuwe n’abanyeshuri wanozwa, hanyuma ukaba wanatangira gushyirwa mu bikorwa.
Jean Paul Iradukunda, Umuyobozi w’agashami gashinzwe guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga muri REG, ashima umushinga wakozwe n’abanyeshuri ba RP batsinze amarushanwa, avuga ko unogejwe neza wazafasha mu kurwanya ubujura n’abangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Agira ati ‘’Abanyeshuri barashoboye, RP irigisha neza, urabona ko hazamo iterambere. Icyo navuga ku mushinga bakoze, babikoze neza, ariko biracyari ku rwego rukeneye kongera kunozwa bagashyiraho ibyo twitwa features. Ibyo bakoze kandi biragaragara ko bifite icyo byafasha REG, tuzabegera bose tugerageze gukorana na bo no kureba ibyo twahinduramo, tuyitangize mo umushinga w’icyitegererezo, nitubona irimo gutanga umusaruro tuyigeze ku buyobozi bukuru, ku buryo twatangira umushinga ufatika wo gutanga umusaruro mu bikorwaremezo bya REG, dukomeze tuyikoreshe.’’
Ijambo “Hackathon” ni irushanwa cyangwa amahugurwa aho abantu bahanga udushya (innovation) mu gihe gito.
Ni abanyeshuri 48 bari mu matsinda 18 bafite imishinga (Challenges) 6 yatoranyijwe ijyanye na Kompanyi esheshatu zitandukanye zayitanze ngo ishakirwe ibisubizo muri RP.
Mu mishinga yakozweho ubushakashatsi mu kuba yabonerwa ibisubizo harimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, itumanaho, n’indi ijyanye n’inganda nka Inyange n’izindi.



















































































































































































