Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Burundi: Mugisha Monica Celeste yakuwe ku mwanya wa Miss Popularity

Sosiyete INGO S.A itegura amarushanwa ya Miss Burundi yatangaje ko Mugisha Monica Celeste atagifite ikamba rya Miss Popularity 2025, nyuma y’icyemezo cyo kurimwambura kubera ibyo yavuze, bigaragara ko ari ukutubahiriza amabwiriza n’inshingano zijyana n’iri rushanwa.

Mu itangazo ryasohotse ku wa 18 Gicurasi 2026, ubuyobozi bwa INGO S.A bwagaragaje ko uyu mukobwa yakoze ingendo zitandukanye zo hanze y’Igihugu atabanje kubimenyesha cyangwa gusaba uburenganzira, ibintu bivugwa ko binyuranyije n’amasezerano yari afitanye n’abategura iri rushanwa.

Abashinzwe gutegura Miss Burundi bavuze ko mbere yo gufata iki cyemezo, bagerageje inshuro nyinshi gusaba ibisobanuro ndetse n’inyandiko zigaragaza impamvu z’izo ngendo, ariko ntibabasha kuzibona. Bavuze ko ibyo babifashe nk’imyitwarire idahuye n’indangagaciro z’amarushanwa ndetse n’ubunyamwuga busabwa uwambaye ikamba.

Mu myanzuro yafashwe harimo guhita avanwa ku mwanya wa Miss Popularity 2025 ndetse no guhagarikwa gukoresha iri zina mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ibi bivuze ko atemerewe kongera kwiyita Miss Popularity 2025 cyangwa gukoresha ibimenyetso biranga iri rushanwa birimo igitambaro, ibirango bya Miss Burundi cyangwa ibindi bifitanye isano na ryo mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hose.

INGO S.A yanatangaje ko umuntu wese uzakomeza gukoresha iri kamba cyangwa ibikorwa bifitanye isano na ryo mu buryo bunyuranyije n’icyemezo cyafashwe ashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwavuze ko iki cyemezo kigamije kubungabunga icyizere n’isura by’amarushanwa ya Miss Burundi, bushimangira ko yubakiye ku ndangagaciro zirimo kubahiriza amabwiriza, inshingano ndetse n’ubunyamwuga.

Kwamamaza iki cyemezo byahise bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko uwambaye ikamba aba agomba kubahiriza amategeko yose agenga amarushanwa, mu gihe abandi basanga hakwiye gusobanurwa birambuye iby’izo ngendo n’impamvu zatumye zitamenyeshwa mbere.

Kugeza ubu, Mugisha Monica Celeste ntabwo aragira icyo atangaza ku mugaragaro ku cyemezo cyo kumwambura iri kamba.

Yambuwe ikamba rya Miss Popularity 2025 i Burundi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities