Panorama
Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 24 Gicurasi 2026, kuganira n’Umuyobozi w’Ikirenga, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Ibiro Ntaramakuru bya Qatar, Qatar News Agency, byanditse ko akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha, Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi.
Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, byanditse ko Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yaganiriye na Perezida Kagame ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi n’uburyo bwo kuwagura.
Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, byanditse ko Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yaganiriye na Perezida Kagame ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi n’uburyo bwo kuwagura.
Amakuru avuga kandi ko Emir wa Katari yashimiye Perezida Kagame ku mubano ibihugu byombi bifitanye mu nzego zinyuranye, hagamijwe inyungu rusange ku bihugu byombi.
Abakuru b’ibihugu byombi banaganiye ku bibazo bireba urwego mpuzamahanga ndetse n’akarere by’umwiharik, hagamijwe mu kugira uruhare mu kwimakaza amahoro n’umutekano.
Umubano w’ibihugu byombi umaze gushing imizi, aho ku wa 19 Mata 2026, Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Ali Thani, yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame, buvuga ku gushyigikira no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwajyanwe i Doha na Dr. Vicent Biruta, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu bwakirwa na mugenzi we wo muri Qatar, Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Than.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ku wa 20 Ugushyingo 2025 yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rwari rugamije gushimangira umubano.
Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yamugabiye inka z’Inyambo, nk’igisobanura cy’ubucuti, kubahana n’umubano mwiza hagati y’abayobozi bombi hamwe n’ibihugu byabo.
U Rwanda na Qatar kandi byagiye bisinya amasezerano agamije kwagura no kunoza umubano arimo n’ayo gukuraho Visa ku baturage.
Sosiyete z’indege z’Ibihugu byombi, RwandAir na Qatar Airways zifitanye imikoranire.
Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubwaka mu Karere Bugesera, kizazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.
Uretse ubucuruzi, mu Rwego rw’umutekano, Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.


















































































































































































