Umunyamerika IShowSpeed wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri YouTube na Twitch, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo guca amarenga agaragaza ko ashobora kongera gusura u Rwanda mu gihe cya vuba.
Uyu musore w’imyaka 21, amazina ye nyakuri akaba Darren Jason Watkins Jr., aherutse gusoza urugendo rwiswe Speed Does Africa Tour, rwamuzengurukije mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika. Muri urwo rugendo, yakoraga livestreams zikurikirwa n’ibihumbi byinshi by’abamufana hirya no hino ku Isi.
Mu bihugu yasuyemo harimo n’u Rwanda, aho yakiriwe n’imbaga y’abakunzi be ndetse ibikorwa bye bigakundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’uru rugendo, IShowSpeed yatangaje ko yatangije umuryango witwa IShowSpeed Foundation, ugamije gufasha abana bafite impano muri siporo kubona amahirwe yo kuziteza imbere.
Muri uwo muryango harimo gahunda yihariye yiswe Live Africa Fund, izajya ifasha abana bato bakina umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye bya Afurika yasuye, harimo n’u Rwanda.
Amakuru ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko IShowSpeed ashobora kuzajya agaruka muri bimwe mu bihugu yanyuzemo kugira ngo akurikirane ibikorwa by’uyu mushinga ndetse anongere guhura n’abafana be.
Ibi byatumye benshi mu bakunzi be bo mu Rwanda batangira kuvuga ko ashobora kongera kuhagaragara vuba, cyane cyane nyuma y’uko mu ruzinduko rwe rwa mbere yagaragaje ko yishimiye uburyo yakiriwe ndetse anashimira urukundo yeretswe n’Abanyarwanda.

















































































































































































