Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Havumbutse ikoranabuhanga rishya rishobora korohereza igurwa ry’inyoni zazimye

Inyoni zazimiye zigiye kugarurwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Abashakashatsi bo mu kigo cy’Abanyamerika kizwi nka Colossal Biosciences batangaje intambwe ikomeye bateye mu rwego rw’ubumenyi n’ikoranabuhanga, nyuma yo gutangaza uburyo bushya bushobora kuzafasha mu kororoka kw’inyoni no mu mishinga yo kugarura izazimye ku Isi.

Ubu buryo bushya bwiswe Colossal artificial egg system bushingiye ku gukura igishishwa ku igi, hanyuma hakifashishwa ikoranabuhanga risimbura icyo gishishwa. Iryo gi rishyirwa mu bikoresho byabugenewe bikagenzura ubushyuhe n’ibindi byose bikenewe kugeza riturajwemo umushwi ufite ubuzima.

Mu buryo busanzwe, amagi aturagwa n’imashini asanzwe azwiho gutanga ubushyuhe n’ubugenzuzi bw’ibanze gusa. Gusa ubu buryo bushya bwo bwo bwongera uburyo bwo kugenzura no gusimbuza igishishwa cy’igi, bikigana cyane uko ibinyabuzima bisanzwe bikora mu gihe cyo guturaga amagi.

Abashakashatsi bavuga ko iri koranabuhanga ryageragejwe ku magi 26, bikavamo imishwi ifite ubuzima bwiza, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru mpuzamahanga rya National Geographic ku itariki ya 19 Gicurasi 2026.

Umuyobozi wa Colossal Biosciences, Ben Lamm, yavuze ko iyi gahunda itagamije gusa gusubiramo uburyo amagi asanzwe akorwa, ahubwo igamije no gufasha mu mishinga ikomeye yo kugarura inyoni zazimye ku Isi, harimo nk’inyoni ya Moa yabaga muri Nouvelle-Zélande ndetse na Dodo yabaga mu birwa bya Maurice.

Yagize ati: “Ntabwo tugamije gusa gusubiramo igi uko ryari risanzwe, ahubwo turimo kuryubaka bushya kugira ngo turikoreshe mu ntego z’ubushakashatsi.”

Ubu buryo bwo kugarura inyoni zazimye bwishingikiriza ku makuru ya ADN aba yarakusanyijwe ku bisigazwa byazo, hanyuma hakifashishwa ikoranabuhanga mu gukora amagi ashobora kubyara izo nyoni.

Nubwo iyi ntambwe ifatwa nk’iy’ingenzi mu bumenyi, bamwe mu bashakashatsi bavuga ko hakiri urugendo rurerure, kuko iki cyavumbuwe kigarukira gusa ku korohereza guturaga amagi mu buryo bugenzurwa, ariko ntikiri ku rwego rwo kuzura burundu izo nyoni zazimye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities