Mu gihe hakomeje ibiganiro ku bijyanye n’umushahara fatizo mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Leta iri gukurikirana iki kibazo ariko igashimangira ko impinduka zose zakorwa zigomba kubanza gushingira ku isesengura ryimbitse ry’ubukungu.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yasobanuye ko nubwo abaturage benshi bagaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bikomeje kuzamuka, ikibazo cy’umushahara fatizo kidakwiye kureberwa ku nyungu z’abakozi gusa.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko kongera umushahara bishobora kugira ingaruka ku bakoresha, cyane cyane mu gihe ubushobozi bwabo butajyanye n’izamuka ry’ikiguzi cy’umurimo.
Yagize ati: “Iyo uvuze kongera umushahara, ugomba no kureba uruhande rw’umukoresha. Niba wongereye amafaranga atanga, na we ashobora kuyakura he? Hari igihe ashobora kuyakura mu kongera ibiciro by’ibicuruzwa cyangwa serivisi atanga.”
Yasobanuye ko mu gihe umushahara wazamurwa hatabanje kurebwa neza uko ubukungu buhagaze, bishobora gutuma ibiciro ku masoko na byo bizamuka, bikagabanya inyungu abaturage baba biteze.
Ati: “Niba twongera umushahara ariko ibiciro na byo bikazamuka, twaba tutarakemuye ikibazo uko bikwiye. Ni yo mpamvu tugomba kureba ishusho yose y’ubukungu.”
Minisitiri w’Intebe yanagaragaje ko hari ibigo, cyane cyane ibyigenga bito n’ibiciriritse, bishobora guhura n’ibibazo mu gihe byasabwa kongera amafaranga biha abakozi kandi ubushobozi bwabyo bukiri buke.
Yavuze ko hari igihe umukoresha ashobora guhitamo kugabanya umubare w’abakozi kugira ngo abashe gukomeza ibikorwa bye. Ati: “Hari n’igihe umukoresha ashobora gusanga adashoboye guhemba abakozi bose, bikamuviramo kugabanya umubare w’abakozi. Na byo tugomba kubitekerezaho.”
Mu gutanga urugero, yavuze ko rwiyemezamirimo ushobora kuba akoresha abantu 10 ku mushahara runaka, ashobora kugorwa no gukomeza kubagumana bose igihe umushahara fatizo wazamurwa ku rwego rwo hejuru.
Ati: “Uwakoreshaga abantu 10 kuko akeneye gukora, ashobora kuvuga ngo abo bantu icumi ntabwo mfite ubushobozi bwo kubahemba, ubwo batatu ndabirukana, ndakoresha barindwi kuko ni bo nshoboye guhemba. Nk’Igihugu rero dukwiye kureba aho ni ho twungutse? Kuko tugize abantu batatu bagiye mu bushomeri.”
Dr. Nsengiyumva yavuze kandi ko Leta ikomeje gukora isesengura rireba imibereho y’abaturage, ubushobozi bw’abakoresha ndetse n’uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, kugira ngo hafatwe icyemezo kirambye.
Yagize ati: “Iki ni ikibazo tugomba kurebana ubushishozi kugira ngo dufate ibyemezo birambye, bifasha abaturage ariko bikanarinda ubukungu bwacu gukomeza gutera imbere.”
Kugeza ubu, umushahara fatizo ugenderwaho mu Rwanda ni uwashyizweho mu mwaka wa 1974, aho wari uteganya amafaranga 100 Frw ku munsi ku muntu ukorera abandi.
Iki kibazo gikomeje kugibwaho impaka mu nzego zitandukanye, aho bamwe mu baturage bavuga ko umushahara bahabwa utajyanye n’ikiguzi cy’ubuzima kiriho muri iki gihe, mu gihe ubuyobozi bwo bushimangira ko impinduka zose zigomba gukorwa harebwa inyungu z’igihe kirekire ku bakozi, abakoresha n’ubukungu bw’igihugu.
Hagati aho, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwageze kuri 11% mu gihembwe cya mbere cya 2026, buvuye kuri 11,1% mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2025.























































































































































































