Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gasabo: Abajyanama b’Ubuzima biyemeje kurushaho kwegera abaturage mu gutanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere

Abajyanama b'ubuzima bo mu karere ka Nyamagabe bitabiriye umunsi mpuzamahanga w'ubuzima bwo mu mutwe.

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Gasabo batangaje ko bagiye kongera imbaraga mu gutanga ubujyanama n’amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere, nyuma yo guhabwa amahugurwa yabafashije gusobanukirwa neza amategeko mashya n’uburyo bwo gufasha abaturage kubona serivisi ziboneye.

Aya mahugurwa yamaze iminsi itatu yateguwe n’Umuryango Réseau de Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural binyuze mu mushinga SDSR-Rwanda, ku bufatanye na l’AMIE ndetse no ku nkunga ya Global Affairs Canada.

Abajyanama b’ubuzima 80 baturutse mu mirenge yose ya Gasabo bahawe ubumenyi ku ngingo zitandukanye zirimo ubuzima bw’imyororokere, amategeko abugenga, kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ingaruka zo gukuramo inda mu buryo budatekanye ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi wa Réseau de Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, Mukayitete Annonciata, yavuze ko intego y’aya mahugurwa ari ugukomeza guha abajyanama b’ubuzima ubushobozi bwo gufasha abaturage mu buryo bushingiye ku makuru nyayo n’amategeko agezweho.

Yagize ati: “Twabonye ko ari ngombwa guhugura abajyanama b’ubuzima kuko ari bo begera abaturage kurusha abandi. Hari itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuzima ryavuguruwe muri Nzeri 2025, abantu bakaba bakeneye amakuru arijyanyeho. Twifuje ko aba bajyanama bagira ubumenyi buhagije kugira ngo batange ubujyanama nyabwo, bakore ubukangurambaga bufite ireme kandi bafashe abaturage kubona serivisi nziza nk’uko amategeko abiteganya.”

Yagaragaje kandi ko ikibazo cyo gukuramo inda mu buryo butanoze gikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abagore n’abakobwa benshi, ashimangira ko amakuru ahagije ashobora gufasha mu kugabanya icyo kibazo.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bungutse ubumenyi buzabafasha kurushaho gutanga serivisi zinoze no gukemura ibibazo bahuraga na byo mu kazi ka buri munsi.

Kayiraba Winny, ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Kacyiru nk’umujyanama w’ubuzima, yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kumenya byinshi ku buzima bw’imyororokere n’uburyo bwo gufasha abaturage mu buryo bunoze.

Yagize ati: “Twungutse byinshi cyane. Ubu ntabwo tuzajya twita gusa ku kuboneza urubyaro cyangwa malaria, ahubwo tuzajya dufasha n’abakobwa n’abagore bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, tubayobore kandi tubereke aho babonera serivisi zibakwiriye. Twanasobanukiwe amategeko agenga serivisi zo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko, bituma tuzajya dutanga amakuru y’ukuri kandi yizewe.”

Yongeyeho ko kubika ibanga ry’abagana abajyanama b’ubuzima ari imwe mu ndangagaciro z’ingenzi bagiye kurushaho gushyira imbere.

Ku ruhande rw’abahagarariye abajyanama b’ubuzima, Etienne Nsengimana wo ku Kigo Nderabuzima cya Gatsata yavuze ko bafite intego yo kugeza aya makuru ku baturage benshi bashoboka.

Ati: “Aya mahugurwa yaduhaye ubumenyi n’umukoro wo kujya kwegera abaturage aho batuye. Tugiye gukomeza guhugura urubyiruko, ababyeyi n’abandi baturage ku mategeko mashya ajyanye na serivisi z’ubuzima no ku buryo bwo kwirinda ibibazo byabangamira ubuzima bwabo. Twiyemeje kuba umuyoboro uhuza abaturage na serivisi z’ubuzima zibafasha kubaho neza.”

Abateguye aya mahugurwa bavuga ko bizeye ko ubumenyi bwatanzwe buzagira uruhare mu kongera ireme rya serivisi zitangwa n’abajyanama b’ubuzima no gufasha abaturage gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.

Biteganyijwe ko aya masomo azafasha abaturage bo mu Karere ka Gasabo kurushaho kumenya uburenganzira bwabo mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kubona serivisi zibafasha kubaho neza, mu gihe abajyanama b’ubuzima bazakomeza kuba umuhuza ukomeye hagati y’abaturage n’inzego z’ubuzima.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities