Abaturage bo mu Karere ka Huye, by’umwihariko urubyiruko, batangiye kuryoherwa n’ibirori bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 binyuze muri siporo rusange ya nijoro izwi nka Huye Night Run, yabaye ku mugoroba wo ku wa 19 Kamena 2026.
Iki gikorwa cyahuje abaturage, abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda n’abahanzi bazataramira muri ibi birori, kikaba cyabaye intangiriro y’uruhererekane rw’ibitaramo biteganyijwe kuzenguruka imijyi itandukanye y’igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashimye uburyo abaturage bitabiriye siporo, agaragaza ko ibikorwa nk’ibi bifasha abantu kuruhuka nyuma y’akazi no guteza imbere ubuzima bwiza. Yanasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe ruhabwa n’ibikorwa by’imyidagaduro, rukarushaho guteza imbere impano zarwo.
Yagize ati: “Nyuma y’icyumweru cy’akazi, weekend itangiwe na siporo kandi turabizi ko siporo ari ubuzima, ikazanakurikirwa n’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika, cy’abahanzi dukunda. Dushimire cyane Perezida wacu waduhaye umutekano, utuma dukora ibikorwa nk’ibi dutuje ntihagire uhungabana.”
Yakomeje asaba urubyiruko kwirinda imyitwarire ishobora kubangiriza ejo hazaza harwo, harimo kunywa inzoga nyinshi no guterwa inda ku bangavu.
Ati: “Kwiyahuza inzoga si byiza, munywe mu rugero, uwanabishobora yazisimbuza amata cyangwa amazi. Uretse ibyo, hari n’inzoga tuzi ko zitujuje ubuziranenge muzirinde kurushaho. Inda ziterwa abangavu nazo tuzirinde ; birababaje kumva abana bacu barenga ibihumbi 25 batwara inda mu gihugu, ni umutwaro ukomeye.”
Mu rwego rwo guhuza imyidagaduro n’iterambere ry’impano, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwagaragaje ko bwamaze gushyiraho ikigo gifasha abanyeshuri guteza imbere impano zitandukanye zirimo n’ubuhanzi.
Dr. Nkurunziza Joseph yavuze ko ibitaramo nk’ibi bifasha abanyeshuri kubona urugero rw’abamaze kubyaza umusaruro impano zabo.
Yagize ati: “Twafunguye centre kugira ngo abanyeshuri twakira bateze imbere inganzo bafite, hari na bamwe bayikuriyemo. Turifuza ko abana twakira bakomeza bagatera ikirenge mu cy’abahanyuze.”
Yongeyeho ati: “Tuba dushaka ko bafatira urugero kuri mwe bakuru, kandi dufite abanyeshuuri basaga ibihumbi 10, naho muri Kaminuza yose ni ibihumbi 33, aba bose babigiyeho havamo izindi mpano.”
Abahanzi bazasusurutsa abazitabira MTN Iwacu Muzika na bo bagaragaje ibyishimo byo kugera i Huye. Umuhanzi Marina na Davis D bavuga ko biteguye gutanga ibyishimo ku bafana babo, by’umwihariko muri uyu mujyi ufite amateka akomeye mu muziki n’imikino.
Davis D yagize ati: “Nishimiiye ko MTN Iwacu Muzika duhereye i Huye kandi ni mu rugo. Aha nahakiniye basketball n’indi mikino, ntimuzabure ngo twishimane.”
Ku ruhande rwa Ross Kana, yavuze ko ari ubwa mbere ageze i Huye kandi ko yiteguye guhura n’abakunzi b’umuziki bo muri aka karere.
Ati: “Ni ibyishimo nanjye kugera aha, ni ubwa mbere ngeze i Huye ni nabwo ngiye kuhataramira.”
MTN Iwacu Muzika Festival 2026 itegurwa ku bufatanye bwa MTN Rwanda, East African Promoters (EAP), Primus na BPR Bank Rwanda Plc. Biteganyijwe ko izakomereza mu tundi turere turimo Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu, aho ibikorwa byayo bizakomeza kugeza ku wa 1 Kanama 2026.
Ibi birori byitezweho gukomeza guhuza imyidagaduro, siporo no guteza imbere impano z’urubyiruko hirya no hino mu gihugu.

Abaturage ba Huye bakoranye siporo rusange n’abahanzi bitabiriye MTN Iwacu na Muzika


Umuhanzi Davis D n’abandi bakoranye siporo n’abanye-Huye

















































































































































































