Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yavuze ko u Rwanda rwageze ku iterambere rifatika kubera imiyoborere myiza, asaba Abanyarwanda gukomeza kubungabunga ibyo igihugu kimaze kugeraho.
Yabitangaje kuri uyu wa 21 Kamena 2026 mu nama y’Inteko Nkuru y’iri shyaka, aho yagarutse ku mateka igihugu cyanyuzemo ndetse n’uruhare rw’ubuyobozi bwagize mu kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ijambo rye, Mussa Fazil yavuze ko ubuyobozi bwabanje Jenoside bwaranzwe n’ivangura n’amacakubiri, aho inyungu z’abaturage n’iterambere ry’igihugu bitahabwaga umwanya ukwiye.
Ati “Aho kugira ngo bateze imbere igihugu, gahunda yabaye iy’ivangura n’amacakubiri, amashuri aba aya bamwe nayo atanahari kuko yabaga ari make cyane…ubuvuzi nta buhari. Icyo ubutegetsi bwatekerezaga ni n’iki twakora kugira ngo Abatutsi bateguka, dukomeze kubashyira hasi? Imishinga y’igihugu iba ngo Abatutsi tubagenze dute? Aho kuvuga ngo imihanda, amahoteli, ingagi tuzibyaze gute umusaruro? Igitekerezo cyari kibarimo cyari ngo tubagenze dute?”
Yavuze kandi ko nubwo habayeho impinduka z’ubuyobozi mu myaka yashize, umurongo wa politiki wari ushingiye ku ivangura wakomeje kubaho.
Ati “Yahinduye abayobozi ariko ntiyahindura imiterere y’ubuyobozi n’icyerekezo cyabo. Yavanyeho Kayibanda ajyaho, Parmehutu ihinduka MRND, kwanga abatutsi, amacakubiri, ivangura, bikomeza kwiyongera. Abayobozi bahindutse ariko umurongo ni wawundi.”
Mussa Fazil yashimangiye ko ibikorwa byo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi byabaye intangiriro y’urugendo rushya rw’u Rwanda, rwashingiye ku bumwe, umutekano n’iterambere.
Yavuze ko nyuma y’imyaka irenga 30, ibikorwa byagezweho bigaragarira buri wese, bityo ko inshingano z’Abanyarwanda ari ugukomeza kubisigasira no kubyubakiraho.
Ati “Icyo dushinzwe ni ibyiza by’u Rwanda, iterambere, ubumwe bwacu, tukabisigasira. Ibyo dushimirwa uyu munsi hari aho bikomoka ntabwo byizanye. Ni imiyoborere myiza ariko na rwa rukundo ruri hagati y’abaturage na bwa buyobozi bwiza. Ibyo bituma hatangwa inama kandi ikivuyemo kigafasha abaturage.”
Perezida wa PDI yavuze ko ishyaka rye rikomeza gushyigikira amahame y’ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere myiza n’iterambere rirambye. Yongeyeho ko inama n’icyerekezo bitangwa na Perezida Paul Kagame bikwiye gukomeza kubera urugero abayobozi bazakurikiraho.
Ati “Impanuro za Baba wa Taifa zikomeza kubera urumuri uru Rwanda. Haba muri iki gihe no mu gihe cy’amagana ari imbere…uko ingoma zose zajya zisimburana, uyu murongo ukatubera urumuri n’umuyoboro w’imiyoborere w’igihugu cyacu.”
Mussa Fazil yasobanuye ko PDI ikomeje gufata Perezida Paul Kagame nka Baba wa Taifa, izina risobanura umubyeyi cyangwa se w’Igihugu, kubera uruhare rwe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kugarura umutekano no guteza imbere igihugu nyuma y’amateka akomeye cyanyuzemo.
Yavuze ko ibyo igihugu kimaze kugeraho bikwiye gukomeza kubungabungwa kugira ngo n’abazaza bazasange u Rwanda rukomeje inzira y’iterambere n’ubuyobozi bufite icyerekezo.

Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Mussa Fazil Harerimana yijeje abanyamuryango ko bazakomeza kugendera ku ndangagaciro nk’iza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame

















































































































































































