Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ikoranabuhanga

Mu Rwanda hatangijwe urubuga rwigishirizwaho gukanika ibinyabiziga by’amashanyarazi n’andi masomo y’ubumenyingiro

Kwiga gukanika imodoka na moto bikoresha umuriro w'amashanyarashi bigiye kujya bikorerwa online

Ikigo cya IBTC Film and Design School cyatangaje ko cyaguye uburyo gitangamo amasomo binyuze ku ikoranabuhanga, gitangiza urubuga rufasha abantu kwiga imyuga itandukanye irimo gukanika imodoka z’amashanyarazi, iza Hybrid, moto ndetse n’andi masomo y’ubumenyingiro batavuye aho bari.

Abifuza kwiga bifashishije ubu buryo biyandikisha ku rubuga rwa https://www.ibtc-elearning.com, bagahitamo amasomo bifuza gukurikirana bakoresheje telefoni cyangwa mudasobwa. Aya masomo yatangiye gutangwa kuva mu 2022, akaba akubiyemo nko gukanika frigo, gushyiraho camera z’umutekano (CCTV), ibyumba bikonjesha ndetse n’amategeko y’umuhanda.

Umuyobozi wa IBTC Film and Design School, Uwizeyimana Jilly Claude, yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye gufasha abantu kubona ubumenyi aho bari hose, ati: “Ab’iki gihe bakeneye gukomeza guhabwa ibyo bakeneye by’ubumenyi, bitabasabye ko baza ku ishuri.” Yongeyeho ko kwigira ku ikoranabuhanga bigabanya ibiciro byo kujya ku ishuri kandi bikanafasha abanyeshuri gusubiramo amasomo igihe cyose babyifuza.

Yasobanuye kandi ko bahisemo gushyira imbaraga mu kwigisha ibijyanye n’ibinyabiziga by’amashanyarazi n’ibya Hybrid kubera ko ari byo isi iri kuganamo. Ati: “Izi modoka za lisansi na mazutu zifite ibibazo byinshi, ziratubangamira kubera lisansi, njyeweho ntabwo nkiyigendamo. Ishobora guteza igihombo mu rugo, uramutse udafite impamvu ya nyayo y’ibyo ugiye kujyamo. Hybrid rero ni imodoka nziza, zirengera ibidukikije, zirengera umufuka w’uyitunze kandi n’imodoka zoroshye kuzitunga.”

Amasomo yose atangwa mu Kinyarwanda kandi amara ukwezi kumwe. Nyuma yayo, abanyeshuri boherezwa gukora imenyerezamwuga mu magaraje afitanye imikoranire na IBTC mbere yo guhabwa impamyabushobozi. Kuri iyi ngingo, Uwizeyimana yagize ati: “Twizera ko umuntu wigiye Online abyumva neza mu Kinyarwanda uko bikora, cyane ko uwize yifashishije iyakure tutamuha icyemezo cy’impamyabushobozi atabanje gukora imenyerezamwuga.”

IBTC Film and Design School imaze guhugura abarenga 2,500 mu myuga itandukanye. Ubuyobozi bwayo

Kwiga gukanika imodoka na moto bikoresha umuriro w’amashanyarashi bigiye kujya bikorerwa online

ko intego y’igihe kirekire ari ukubaka ishuri rikorera ku rwego rwa Afurika, ritanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga kandi mu ndimi z’imbere muri Afurika. Uwizeyimana yagize ati: “Uyu mushinga uzafasha Abanyafurika kujya biga mu ndimi z’ibihugu byabo. Abanyafurika bafite ibibazo byo kugorwa n’indimi z’amahanga ariko tuzakorana n’abazi Igiswahili, ikigande, icyarabu n’izindi.”

Kwiga gukanika imodoka na moto bikoresha umuriro w’amashanyarashi bigiye kujya bikorerwa online

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities