Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

Umutangabuhamya yibukije uko Dr. Rwamucyo Eugène yatanze amabwiriza

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Mu rubanza rw’ubujurire rukomeje kuburanishwamo Dr. Rwamucyo Eugène mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, hakomeje kumvwa abatangabuhamya ku mpande zose, inzobere ku birebana na jenoside ndetse n’abashinja uyu uburanishwa, aho bagaragaza uruhare rwe nk’umuyobozi washoboraga gutanga amabwiriza agakurikizwa.

 

Urukiko rwumvise umutangabuhamya ugaruka ku ruhare rwa Dr. Rwamucyo Eugène, mu 1994 i Butare; Nk’uko uyu mugabo washinjwe kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu, binyuze mu kwitabira inama z’abayobozi b’abicanyi no kuyobora ibikorwa byo gushyingura imibiri y’Abatutsi bicwaga hagati ya Mata na Nyakanga mu 1994, mu buryo budaha muntu icyubahiro.

 

Aha Dr. Rwamucyo Eugène we avuga ko yanditse ibaruwa asaba umuyobozi wungirije wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, amusaba uruhushya rwo gushyingura imirambo yari inyanyagiye hirya no hino muri Butare.

 

Dr. Rwamucyo Eugène wasabye ibi nk’inzobere mu bijyanye n’isuku n’isukura, nyuma yo kubona ko imirambo yashoboraga guteza indwara z’ibyorezo, ashinjwa kuba yaratanze amabwiriza yo kuyishyingura mu buryo bwamburaga agaciro abishwe.

Dr. Rwamucyo Eugène uri kuburana mu bujurire, ku ruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

 

Umutangabuhamya yagaragaje ko iyo icyorezo cyateye, ari bwo gusa abapfuye bashobora gushyingurwa mu kivunge, bitandukanye n’uko byakozwe ku mirambo y’Abatutsi bicwaga i Butare.

 

Aha yatanze urugero rwa Covid-19 igihe yibasira Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo abapfaga bashyingurwaga mu kivunge, hifashishijwe abaganga babihuguwe.

 

Me Harerimana Jean Baptiste yabajije uyu mutangabuhamya niba gushyingura mu kivunge bitari igisubizo cyiza, mu rwego rwo gukumira ibyorezo, umutangabuhamya we asubiramo ko mu 1994 nta cyorezo cyari i Butare.

 

Yagize ati “Nta mpamvu yari gutuma abantu bashyingura nk’imbwa bitwaje isuku! Byari amahano, sinshobora kwemera ko ibi byakozwe bitwaje isuku.”

 

Bamwe mu batangabuhamya barivuguruza

Ibi byakunze kugaragara mu manza ziburanisha abashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bidasize no mu bujurire bwa Dr. Rwamucyo Eugène. Bigaragara ko bifitanye isano n’igihe gitambutse ibyaha bikozwe, n’iperereza igihe ryakorewe cg igihe bashyikirijweho inkiko; Ibi byose biba impamvu zitera bamwe mu batangabuhamya kubyibagirwa, bityo ubuhamya bukumvikana nk’ubuvuguruzanya.

 

Imyaka ishize irenga 30 jenoside ikorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko abayigizemo uruhare baracyatahurwa hirya no hino aho bihishe ku migabane itandukanye y’isi.

 

Ari abarokotse jenoside ari n’abandi babonye ikorwa n’abayigizemo uruhare, barimo abatangabuhamya, na bo bagenda bapfa uko iminsi ihita. Bamwe mu basize batanze ubuhamya mbere y’uko imanza zanzikwa, byagaragaye ko hari ubwo budatambutsanwa umwimerere nk’uwa ba nyir’ubwite; ikibazo inkiko zikomeza guhura na cyo mu gihe hakiri abakoze jenoside bakihishe.

 

Dr. Rwamucyo Eugène yatawe muri yombi amaze imyaka itari micye ahunze u Rwanda, kuko kuva muri Kamena 1994 yagiye anyura mu bihugu bitandukanye bya Afurika, kugera atuye mu Bufaransa mu mwaka wa 1999.

 

Yatangiye gukurikiranwa ubwo u Rwanda rwatangaga impapuro zo kumuta muri yombi (mandat d’arrêt) mu 2006, n’Umuryango uharanira ko abakoze jenoside bari mu Bufaransa bashyikirizwa ubutabera_CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda), watanze ikirego mu 2007. Aho Dr Rwamucyo Eugène yaje gutabwa muri yombi ku itariki ya 26 Gicurasi 2010, ubwo yari avuye gushyingura Jean Bosco Barayagwiza wari inshuti ye.

 

Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa ruri kuburanisha mu bujurire Dr. Rwamucyo Eugène, wahamijwe mu 2024 ubufatanyacyaha mu mugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, agahanishwa gufungwa imyaka 27; ubu akaba ari kujurira nk’utarigeze yemera byose, bityo asaba kugirwa umwere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities