UMUBYEYI Nadine Evelyne
Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, rwanze ubusabe bwa Dr. Rwamucyo Eugène, wasabaga gutesha agaciro bimwe mu bimenyetso n’umwanzuro w’Urukiko Gacaca wo mu 2009.
Ibi bimenyetso ni ibyatanzwe n’Umuryango uharanira uburenganzira bw’Abakorewe ibyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi_CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda).
Uyu muryango (CPCR) ni wo watanze ikirego mu 2007, cyakomotseho iperereza ryanagejeje Dr. Rwamucyo Eugène mu rukiko, aho yakoreraga mu bitaro bya Sambre-Avesnois de Maubeuge, mu Bufaransa.
Abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo Eugène batangiye babwira urukiko ko Umuryango CPCR washinzwe na Alain Gauthier na Dafroza Gauthier, wabogamye ubwo watangaga ibimenyetso bishinja umukiliya wabo; kuko ngo harimo raporo y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
Aba banyamategeko kandi bavuze ko CPCR ifite ingengabitekerezo, bibutsa kwita ku bantu ikorana na bo ndetse n’ijambo ryakomojweho ikurikiranacyaha kuri Dr. Rwamucyo Eugène (umukiliya wabo); bahera ko basaba ko ibimenyetso byose uyu muryango watanze byakurwa mu rubanza.
Me Michel Laval, umunyamategeko wa CPCR yagaragaje ko bitangaje kuba abunganire Dr. Rwamucyo Eugène, bashaka ko ibimenyetso byatanzwe kuva mu gihe kibanziriza iperereza biteshwa agaciro, kandi ngo mbere batarigeze babigiraho ikibazo.
Yagize ati “Sinari niteze ko uru rubanza rutangirana gushinja CPCR! Sinari niteze ko muri uru rubanza bwana Rwamucyo ashinjwamo ibyaha, rwahita rutangirana gushinja CPCR hashingiwe ku birego byinshi mbona ko bidafite ishingiro na rito.”
Yongeraho ko ikimenyetso kiruta ibindi kidashobora gusibangana ari uko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi, kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994; aboneraho no kumenyesha Dr. Rwamucyo ko nta mpaka ku zishobora guhisha ibimenyetso ku byaha ashinjwa.
Ati “Nta cyasibanganya imva zashyinguwemo abantu ibihumbi, ibyo bikaba ari byo Rwamucyo akurikiranweho. Nta gishobora gusibanganya ibimenyetso by’imiryango yazimye, abagore bafashwe ku ngufu, abagabo baciwemo ibice, … uko kuri ni ko kuzaba izingiro ry’urubanza.”
Umwanzuro w’Urukiko Gacaca uracyagenderwaho

Urukiko Gacaca rw’i Ngoma mu Karere ka Huye rwahamije ibyaha Dr. Rwamucyo Eugène, ku itariki 02 Nzeri 2009, birimo icyo gushinga imitwe y’abicanyi yashyize mu bikorwa jenoside, gutanga ibikoresho byo kwicisha Abatutsi no gushimuta abagore n’abakobwa bajyanwa gufatwa ku ngufu; aho rwamukatiye gufungwa burundu, ariko adahari.
Ni umwanzuro ukigenderwaho, kuko urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, ruteganya kuwifashisha n’ubwo abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo Eugène bavuze ko umukono uri kuri kopi yawo utizewe.
Abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo Eugène kandi basabye urukiko ko uwo mwanzuro wateshwa agaciro, ntiwifashishwe muri ubu bujurire; ndetse bashimangira ko imanza za Gacaca zaciwe mu buryo butubahiriza amategeko.
Ku rundi ruhande ariko, abavugira umuryango CPCR bo basabye abacamanza ko bagumisha ibi bimenyetso byose muri dosiye ya Dr. Rwamucyo Eugène, ngo kuko ari byo bizagaragaza ukuri ku byaha akurikiranweho.

Dr. Rwamucyo Eugène usaba urukiko gutesha agaciro bimwe mu bimenyetso
Ibi byasaga n’impaka ku mpande zombi aho urukiko rwahisemo kubanza gusubika iburanisha, nyuma gato rusubukuye, rutesha agaciro ubusabe bw’abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo Eugène, rugaragaza ahubwo ko ibi bimenyetso byose bizagibwaho impaka mu rubanza.
Urubanza mu bujurire bwa Dr. Rwamucyo Eugène rwatangiye ku itariki 09 Kamena 2026, rurakomeje kuzagera ku wa 17 Nyakanga 2026, aho abatangabuhamya 69 bose bazumvwa, ku mpande z’abashinja n’abashinjura yaba abazagera mu rukiko (Cour d’Assises de Paris) cg abazifashisha ikoranabuhanga rya ‘Vidéo conférence’.

















































































































































































