WhatsApp yatangaje uburyo bushya buzafasha abayikoresha kuganira bidasabye kubanza guhana nimero za telefone, binyuze mu gukoresha username (izina ryihariye), mu rwego rwo kurushaho kurinda ubuzima bwite bw’abayikoresha.
Iyi gahunda yatangajwe na WhatsApp ku wa 30 Kamena 2026, aho yatangiye gufungura uburyo bwo kubika (reserve) usernames, mbere y’uko bugera ku bakoresha bose buhoro buhoro mu mezi ari imbere.
Iyi gahunda n’itangira, umuntu azaba ashobora guhitamo username yihariye, maze akayiha abandi bakamwandikira aho kubanza kumusaba nimero ya telefone. Ibi bizafasha cyane abantu bashaka kurinda amakuru yabo bwite, cyane cyane mu biganiro n’abantu badasanzwe baziranye.
WhatsApp yavuze ko nimero za telefone zizakomeza gukoreshwa mu gufungura no kurinda konti, ariko ntizizaba zikigaragara ku bantu muvugana igihe wahisemo gukoresha username. Iyi sosiyete yanatangaje ko hatazabaho urutonde rusange rwo gushakiramo usernames, bivuze ko ushaka kukwandikira azajya aba azi username yawe neza.
Mu rwego rwo gukomeza umutekano, WhatsApp yanashyizeho uburyo bw’inyongera bwitwa Username Key, buzafasha umukoresha kugenzura neza abemerewe gutangira kumwandikira. Yanateganyije kurinda usernames z’abantu bazwi n’ibigo kugira ngo hirindwe uburiganya no kwiyitirira abandi.
Abashaka kubika username yabo basabwa kuvugurura (update) WhatsApp bakajya muri Settings, bagahitamo Account, hanyuma Username, aho bazareba niba iyo gahunda yamaze kubageraho. Gukwirakwiza iyi gahunda ku bakoresha bose bizakorwa mu byiciro mu bihugu bitandukanye.
Iri vugurura rifatwa nk’imwe mu mpinduka zikomeye WhatsApp yakoze mu rwego rwo kongera ubwirinzi bw’ubuzima bwite, rikazafasha abakoresha kugirana ibiganiro mu buryo bwizewe kandi badahatiwe gusangiza buri wese nimero zabo za telefone.

Gucatinga n’umuntu kuri whatsapp ntibizongera gusaba ko uba ufite nimero ye

















































































































































































