Umunyamerika Ashton Hall, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera imyitozo ngororamubiri ikurikirwa n’abarenga miliyoni z’abamukurikira, yatangaje ko agiye gushyigikira Umunyarwanda Enock Kwizera uzwi nka Kagarara kugira ngo agere ku ntego ze zo kumenyekanisha ubutumwa bwe ku rwego mpuzamahanga.
Ibi yabivuze nyuma yo guhura na Kagarara muri Ghana, aho Hall yatangiriye urugendo rwo gusura ibihugu bitandukanye bya Afurika. Aba bombi basanzwe baziranye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho Kagarara yagiye yigana imyitozo ya Hall ndetse akamwifuriza kuzazasura u Rwanda.
Mu biganiro bagiranye, bemeranyije ko bazafatanya muri uru rugendo Hall arimo rwo kuzenguruka Afurika, ndetse u Rwanda rukaba rwarashyizwe ku rutonde rw’ibihugu azasura mbere yo gusoza uru rugendo.
Ashton Hall yavuze ko azakoresha ubwamamare bwe mu gufasha Kagarara kugera ku bantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko ubutumwa atanga bukwiye kumenyekana ku rwego rw’Isi.
Yagize ati: “Kugira ubumuga ntibivuze kudashobora. Ni yo ntero ye. Umuryango we urimo kwaguka, abantu ibihumbi 200 mu cyumweru kimwe. Dukomeje urugendo rwo kuzuza miliyoni. Inkuru ye irakomeye cyane kandi ikwiye gusangizwa Isi yose.”
Kagarara amaze igihe akoresha imbuga nkoranyambaga agaragaza ko ubumuga budakwiye kubera umuntu inzitizi yo kugera ku nzozi ze, ubutumwa bumaze gukundwa n’abatari bake.
Ubufatanye bwe na Ashton Hall bwitezweho kurushaho kumwongerera abamukurikira no kugeza ubutumwa bwe ku bantu benshi hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo gushishikariza abantu kwizera ubushobozi bwabo no kurenga imbogamizi zose bahura na zo.

Kagarara na Ashton Hall bagiye kuzengurukana ibihugu by’Afurika

















































































































































































