Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Drones zigiye kwifashishwa mu kugenzura abatwika imyanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kigiye gutangira gukoresha ikoranabuhanga rya drones mu rwego rwo kurushaho gukumira no gufata abishora mu gutwika imyanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane ibikorwa bikunze gukorwa mu masaha y’ijoro.

Iyi gahunda iteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera za Kanama 2026, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa REMA.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yabigarutseho ubwo yagezaga ibisobanuro ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, muri Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, ku wa 30 Kamena 2026.

Yagaragaje ko ikoreshwa rya drones rizafasha mu kugenzura byihuse no gutahura ibikorwa byo gutwika imyanda bikunze kugorana gukurikirana hakoreshejwe uburyo busanzwe.

REMA ivuga ko imwe mu mbogamizi ikomeye yari ifite ari umubare muto w’abagenzuzi b’ibidukikije, aho ari 13 gusa ku rwego rw’igihugu, bikagorana kugenzura ahantu hose icyarimwe. Ibi bikaba aribyo drones zizaza gufasha kuziba, zitanga amaso mu bice bitandukanye by’igihugu mu buryo bwihuse.

Juliet Kabera yanagaragaje ko imyanda itwikwa mu buryo butemewe, by’umwihariko irimo n’ituruka mu bigo by’ubuzima, ikomeje guteza ingaruka ku buzima bw’abaturage no ku bidukikije. Yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha kumenya no gukumira ibi bikorwa mbere y’uko bigira ingaruka zikomeye.

Uretse gutahura abatwika imyanda, iyi gahunda izanongerwa ku zindi nshingano zo kurengera ibidukikije, harimo kugenzura imyuka ihumanya ikirere ituruka mu nganda n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi, aho byari bisanzwe bigarukira cyane ku binyabiziga.

Iyi ntambwe nshya ya REMA igamije kandi gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kurengera ibidukikije, mu gihe igihugu gikomeje gushaka ibisubizo birambye ku mihindagurikire y’ibihe n’ihumana ry’ikirere.

Mu Rwanda, ikoreshwa rya drones rimaze kwaguka mu nzego zitandukanye. Zifashishwa mu kugenzura ubucukuzi butemewe, mu bikorwa bya polisi mu mutekano wo mu muhanda, mu rwego rw’ubuzima aho zitwara amaraso n’imiti ku bigo nderabuzima, ndetse no mu buhinzi aho zifasha kongera umusaruro no kunoza imirimo y’abahinzi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities