Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) cyatangaje ko cyashyize mu bikorwa gahunda yo gusaranganya amazi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu byibasiwe n’igabanyuka ry’amazi, bitewe n’impeshyi ikomeje kwibasira igihugu.
Iyi gahunda yatangiye gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Nyakanga 2026, ikazibanda cyane mu Mujyi wa Kigali no mu turere tuwukikije twugarijwe n’iki kibazo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 30 Kamena 2026, WASAC yasabye abafatabuguzi gukoresha amazi neza no guteganya uburyo bwo kuyabika kugira ngo abafashe mu gihe serivisi ishobora kuba yahagaze mu duce batuyemo.
Rigira riti: “Turakangurira abafatabuguzi bacu gukoresha amazi neza, by’umwihariko, gushaka uburyo bwo kubika ayo kwifashisha mu minsi atarimo gutangwa aho batuye.”
Uturere tuzagerwaho n’iyi gahunda ni Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Bugesera, Kamonyi na Rwamagana, aho igabanuka ry’amazi ryagaragaye cyane muri ibi bihe by’impeshyi.
WASAC yavuze ko isaranganywa ry’amazi rigamije gufasha ko amazi aboneka ku baturage benshi hashoboka, mu gihe amazi akomeje kuba make bitewe n’imiterere y’ibihe.
Iki kigo kandi cyibukije abakoresha amavomo rusange ko igiciro cyemewe cy’ijerekani y’amazi gikomeza kuba amafaranga 20, gisaba ko nta muntu wagakoresheje ikibazo cy’impeshyi mu kongera ibiciro.
Cyashimangiye ko abaturage bakwiye gutanga amakuru igihe babonye abarenze kuri ayo mabwiriza, kugira ngo serivisi ikomeze gutangwa mu mucyo no mu buryo bunganira buri wese.

WASAC yashyizeho uburyo bwo gusaranganya amazi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu

















































































































































































