Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ikigo cya NHIC cyihutishije ifatwa ry’ibyemezo mu rwego rw’ubuzima hifashishijwe AI

Hashize umwaka u Rwanda rutangije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y’ubuzima hifashishijwe ubwenge buhangano (NHIC), aho cyatangiye gutanga umusaruro ugaragara mu kunoza imicungire y’amakuru no kwihutisha ifatwa ry’ibyemezo mu rwego rw’ubuzima. Iki kigo gihuza amakuru aturuka mu bajyanama b’ubuzima, amavuriro, ibigo nderabuzima, ibitaro n’izindi nzego, kikayasesengura hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko uburyo bushya bworohereje kubona amakuru yizewe mu gihe gito cyane, bitandukanye n’uburyo bwakoreshwaga mbere. Yagize ati “Kuri ubu amakuru yose dusigaye tuyabona mu cyumba kimwe bitandukanye na mbere aho umuntu yabanzaga guhamagara agatumiza inama, ukajya mu bice byose kugira ngo ubone amakuru yizewe”.

Yakomeje agaragaza ko AI yafashije gukoresha neza amakuru menshi yakusanywaga, ati “ Nyuma iki kigo kimaze kuzura twongeyemo ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge buhangano AI, kuko hano hahurira amakuru menshi. Kugira ngo rero abantu bicare bajye kuyasuzuma bakoremo imibare iribuze kugaragarira amaso bisaba abantu benshi bigasaba n’igihe kirekire. Ibyo rero bisaba ko hakoreshwa ikoranabuhanga kugira ngo bikorwe mu gihe gito cyane.” Yanatanze urugero agira ati “Tuvuge ushaka kureba umubare w’ababyaye, ibiro by’abana bavutse. Niba ku munsi havutse abana 1000 nshobora kubibona mu minota ibiri kandi mbere umuntu yashoboraga kumara umwanya munini akusanya ayo makuru”.

Minisitiri Nsanzimana yavuze kandi ko u Rwanda rwinjiye mu kindi cyiciro cyo gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi binyuze muri Telemedicine, aho inzobere zishobora gufasha abaganga bari kure. Yagize ati “Kuri ubu noneho twageze ku cyiciro cya kabiri cyo kutabona ikibazo umuntu ari uko yarwaye cyangwa se yapfuye ahubwo tukabona abarembye tukaba twabasha kubavura dukoresheje inzobere ziri kure ‘Telemedicine’ abaganga bakaba bicaye hano bakambara ibikoresho byabugenewe ‘lunete’ zifite ikoranabuhanga akavugana n’uri Rusizi cyangwa Karongi n’ahandi nawe akayambara akamufasha kuvura batari kumwe. Niba ari ukubaga akamuyobora umwerekera uko abigenza.”

Ubuyobozi bwa NHIC buvuga ko iki kigo cyakemuye ikibazo cyo gutatanya amakuru y’ubuzima, aho ubu yose abitswe kandi acungwa mu buryo bwizewe. Umuyobozi wa NHIC, Dr. Eric Remera, yavuze ati “Kugeza uyu munsi twabashije gushyira hamwe amakuru yose kandi akaba abitse mu cyumba kimwe. Mbere uburyo amakuru yari abitswemo byashobokaga ko hari igihe yari kubura kandi kuyahuza byari bigoye”. Yanagaragaje ko ikoranabuhanga rya E-Banguka ryagabanyije igihe imbangukiragutabara zigeraga ku barwayi, ati “Mbere y’uko iki kigo kibaho kugira ngo imbangukiragutabara igere ku murwayi byasabaga iminota iri hejuru ya 50 ariko kuri ubu bitwara iminota iri munsi ya 15.”

U Rwanda rukomeje gukurura ibindi bihugu byifuza kwigira ku iterambere rwarwo mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima. Mu nama mpuzamahanga yatangiye i Kigali ku wa 13 Nyakanga 2026 yitabiriwe n’inzobere zo mu bihugu birindwi bya Afurika, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ibyo bihugu byaje kureba aho u Rwanda rugeze, ashimangira ati “ Iyo wakoze ibyiza abantu bakaza kureba ibyo wakoze uhora uharanira ko ubutaha nibaza bazasanga hari intambwe wateye utakiri hahandi bagusize”.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities