Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), batangije gahunda y’imikoranire y’imyaka ine igamije kongera ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi, kuzamura umusaruro no guteza imbere ubuhinzi burambye mu Rwanda.
Iyi gahunda yatangijwe ku wa 15 Nyakanga 2026, izashyirwa mu bikorwa kuva muri 2026 kugeza mu 2029.
Biteganyijwe ko izakurura ishoramari rishya rirenga miliyoni 200 z’Amadolari ya Amerika, akabakaba miliyari 300 Frw, rikunganira inkunga zisanzwe FAO itanga mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi Mukuru wa FAO mu Rwanda, Mohamed Aw-Dahir, yavuze ko gahunda nshya ishingiye ku cyerekezo Leta y’u Rwanda imaze igihe igaragaza cyo kubaka ubuhinzi butanga umusaruro kandi bugafasha igihugu kwihaza mu biribwa.
Yagize ati “Nzi neza ko iyi ari gahunda ifite intego zikomeye, ariko u Rwanda rwagaragaje inshuro nyinshi ko ubuyobozi bufite icyerekezo kandi bushyira imbere ubufatanye bitanga umusaruro. N’iyi gahunda na yo izabigeraho”.
Yakomeje avuga ko FAO izakomeza gukorana n’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gufungura amahirwe mashya ku bahinzi, by’umwihariko abagore n’urubyiruko, hagamijwe guteza imbere umutekano w’ibiribwa, imirire myiza no kubaka ubuhinzi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda kugira ngo igire uruhare rugaragara mu guteza imbere imibereho y’abahinzi n’ubukungu bw’igihugu.
Ati: “Umusaruro w’iyi gahunda ntuzapimirwa gusa ku kuba yatangijwe, ahubwo uzagaragarira mu buryo izamura umutekano w’ibiribwa, imirire myiza, ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo, inyungu z’abaturage, guhanga imirimo, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukungu burambye”.
Dr. Ndabamenye yavuze kandi ko iyi gahunda izashyirwa mu murongo umwe n’izindi gahunda z’iterambere zirimo Icyerekezo 2050, NST2 na PSTA5, hagamijwe kongera umusaruro no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yavuze ko ubuhinzi bujyanye no kurengera ibidukikije buzafasha kongera umusaruro no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Yagize ati “Mu myaka ishize, kandi iyo turebye intego ziri muri NST2 n’izindi gahunda z’igihugu, u Rwanda rumaze igihe rushyira mu bikorwa ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Kugeza mu 2029, intego ni ugusubiranya hegitari zisaga 600,000 z’ubutaka bwangiritse”.
Mu byagezweho na FAO mu Rwanda harimo gufasha gutegura imishinga y’ishoramari irimo uw’ikawa ufite agaciro ka miliyoni 45.5 z’Amadolari n’uw’icyayi wa miliyoni 92.8 z’Amadolari, izashakirwa inkunga mu nama iteganyijwe kubera i Roma mu Butaliyani mu Ukwakira 2026.
Yanagize uruhare mu kongera umusaruro w’ubworozi bw’inzuki, aho bamwe mu borozi bageze ku musaruro w’ibiro 20 by’ubuki ku muzinga, bavuye ku biro biri hagati ya 2.5 na 8 nyuma yo guhabwa ibikoresho bigezweho.

U Rwanda na FAO byatangije gahunda izareshya ishoramari ry’asaga miliyoni 200$ mu buhinzi


























































































































































































