Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Kigali yinjiye mu ihuriro ry’imijyi ikomeye yakira inama ku Isi

Kigali yabaye umujyi wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba winjiye mu ihuriro ry’imijyi ikomeye yakira inama ku Isi

Umujyi wa Kigali wongeye kwandika amateka nyuma yo kwinjira muri BestCities Global Alliance, ihuriro mpuzamahanga rihuza imijyi izwiho kwakira neza inama n’ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi ku Isi. Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 14 Nyakanga 2026, gituma Kigali iba umujyi wa 14 ugize iri huriro ndetse n’uwa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba uribayemo.

Kwinjira muri iri huriro bishimangira izina Kigali yari isanganywe nk’umwe mu mijyi ifite isuku, umutekano n’ibikorwaremezo bifasha kwakira inama mpuzamahanga.

Mu myaka ishize, uyu mujyi wakomeje kuza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa ICCA rw’imijyi yakiriye inama mpuzamahanga nyinshi muri Afurika, umwanya wamazeho inshuro esheshatu zikurikiranye. Mu 2025 gusa, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga zirenga 25, zirimo IAS 2025 na Global NCD Alliance Forum, zose zibera i Kigali.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya BestCities Global Alliance, Julia Swanson, yavuze ko Kigali yagaragaje ubushobozi bujyanye n’icyerekezo cy’iri huriro.

Ati “Uyu mujyi ugaragaza ibintu biranga imijyi ikomeye yakira inama muri iki gihe birimo ubushobozi bukomeye mu nzego z’ubumenyi n’udushya, gusobanukirwa neza uburyo inama z’ubucuruzi bishobora kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau (RCB), Janet Karemera, yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje gukomera mu rwego rw’ingendo zishingiye ku nama n’amakoraniro (MICE).

Yagize ati “Kigali imaze kubaka ubushobozi mu bijyanye no kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga, ishyigikiwe n’ibikorwaremezo byo ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubunararibonye bugaragazwa no kwakira inama zikomeye.”

Yongeyeho ko kuba muri iri huriro bizafasha u Rwanda kwagura ubufatanye mpuzamahanga, kunguka ubumenyi no kurushaho kumenyekanisha Kigali nk’icyerekezo cyizewe cyo kwakiriramo inama n’ibikorwa bikomeye ku rwego rw’Isi.

Kigali yabaye umujyi wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba winjiye mu ihuriro ry’imijyi ikomeye yakira inama ku Isi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities