Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igihugu kiri hafi gutangira gutanga Uruhushya Mpuzamahanga rwo Gutwara Ibinyabiziga (International Driving Permit – IDP), gahunda izafasha Abanyarwanda gutwara ibinyabiziga mu bihugu bitandukanye no koroherezwa kubona akazi kadakeneye ko bongera gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, nyuma y’uko ikibazo cy’uko u Rwanda rutaratanga uru ruhushya kigarutsweho ku rubuga nkoranyambaga X.
By’umwihariko, bamwe mu bashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka bagaragaje ko kubura International Driving Permit (IDP) bibabangamira igihe bashaka amahirwe y’akazi mu mahanga, kuko ibihugu byinshi bisaba uru ruhushya.
Abatanze iki kibazo bibukije ko u Rwanda rwamaze imyaka myinshi rwifatanyije n’amasezerano mpuzamahanga yerekeye gutwara ibinyabiziga yasinyiwe i Genève, ndetse rukaba rwarabaye umunyamuryango wayo kuva ku wa 5 Kanama 1964.
Basabye ko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa ku buryo Abanyarwanda na bo babasha guhabwa uru ruhushya nk’uko bikorwa mu bindi bihugu.
Mu gusobanura aho gahunda igeze, ACP Rutikanga yavuze ko imyiteguro igeze ku musozo, hasigaye gusohoka iteka rya Minisitiri rizagena uburyo uru ruhushya ruzajya rutangwa. Yagize ati: “Ni byo koko hari umushinga wo gutunganya International Driving Permit, hakaba hategerejwe iteka rya Minisitiri riteganya ibijyanye na yo.”
Igihe iryo teka rizaba rimaze gusohoka, u Rwanda ruzatangira gutanga International Driving Permit (IDP), bikazafasha Abanyarwanda gutwara ibinyabiziga mu bihugu byinshi byemera uru ruhushya, ndetse binabongerere amahirwe yo kubona imirimo mpuzamahanga isaba ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Mu Rwanda hagiye gutari gutangwa impushya mpuzamahanga zo gutwara ibinyabiziga

























































































































































































