Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Nyagatare: Urubyiruko rwagiriwe inama yo kwirinda inzoga z’inkorano

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzague

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rwasabwe kwitandukanya n’inzoga n’ibindi binyobwa by’inkorano, mu rwego rwo kurinda ubuzima no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye kuri Sitade y’Akarere ka Nyagatare ku wa 18 Nyakanga 2026.

Matsiko yabanje gushimira inzego z’umutekano n’Inama y’Umutekano Itaziguye ku ruhare zagize mu gutuma iki gitaramo kiba mu ituze, anashimira abafatanyabikorwa bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

Mu butumwa bwe, yagarutse ku ngaruka ziterwa no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, asaba urubyiruko kubyirinda.

Ati: “Turi mu bukangurambaga bwo kurwanya inzoga z’inkorano, zitujuje ubuziranenge, ziratwica, zica urubyiruko, zica abakuru. Turifuza ko tunywa inzoga ndetse n’ibindi binyobwa byujuje ubuziranenge, kugira ngo dukomeze kurama imyaka yo kubaho y’Abanyarwanda ive ku myaka 70 igere kumyaka 100 ndetse no kurenza, muri bimwe mu bizatuma rero ibyo bishoboka harimo no kuba ibyo turya n’ibyo tunywa byujuje ubuziranenge.”

Yanaboneyeho kwibutsa abaturage ko batangiye umwaka mushya w’ingengo y’imari, abasaba gukomeza kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), kugira ngo bakomeze kubona serivisi z’ubuvuzi igihe bazikeneye.

Mu gusoza ijambo rye, Matsiko yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bikorwa remezo birimo Sitade ya Nyagatare, avuga ko byafashije akarere kwakira ibitaramo n’ibindi bikorwa bihuza abaturage bakidagadura mu mutekano.

Igitaramo cya Nyagatare ni icyiciro cya gatanu cya Iwacu Muzika Festival 2026, nyuma y’ibyabereye mu turere twa Huye, Ngoma, Muhanga na Karongi. Biteganyijwe ko uru rugendo ruzakomereza mu Karere ka Musanze ku wa 25 Nyakanga 2026, mbere yo gusozwa mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities