Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Telemedicine rifashwa n’ubwenge buhangano (AI), rikaba ryitezweho koroshya ubufatanye hagati y’abaganga bo ku bitaro bitandukanye no kugabanya umubare w’abarwayi boherezwa mu bitaro bikuru gushaka ubuvuzi bw’inzobere.
Iri koranabuhanga ryatangirijwe mu Bitaro bya Nemba biherereye mu Karere ka Gakenke ku wa 21 Nyakanga 2026, rikazagenda rigezwa no mu bindi bitaro byo hirya no hino mu gihugu.
Rizajya rifasha cyane abaganga bakurikirana abagore batwite bafite ibibazo bisaba ubujyanama bwihuse bw’inzobere. Aho kohereza umurwayi mu bitaro byo ku rwego rwo hejuru, umuganga uzaba ari kumuvura azahita ahuza n’inzobere akoresheje iri koranabuhanga, baganire ku buryo bwo gukomeza ubuvuzi aho umurwayi ari.
Umuganga ukorera mu Bitaro bya Nemba, Uwacu Mudusa Ghislain, yavuze ko iri koranabuhanga rizaborohereza akazi kandi rikihutisha itangwa rya serivisi.
Ati: “Nzajya nambara ‘camera’ ku buryo nzajya nyibwira ibyo nshaka gukora ikabikora, iyi ‘camera’ izajya impuza n’umuganga w’inzobere uri kuri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo abe yamfasha mu kibazo naba nagize ndi kuvura umurwayi. Bizadufasha kugabanya umubare w’aboherezwa mu bitaro by’i Kigali gushaka inzobere.”
Abaturage na bo batangiye kubona akamaro k’ubu buryo bushya. Ingabire Josiane yavuze ko nyuma yo kumara igihe arwaye inda adakira, abaganga bifashishije Telemedicine bagisha inama inzobere, bituma ahabwa ubuvuzi bukwiye agakira.
Ati: “Bavuganye n’inzobere bakoresheje ikoranabuhanga baramvura ndakira mu nda. Turashimira Leta y’u Rwanda iri guteza imbere ikoranabuhanga kubera ko umuntu abona serivisi zihuse kandi kubera ko tuvurwa n’inzobere tuba twizeye ko ziri kudufasha.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Telemedicine izabanza kwibandwaho mu bitaro bikigaragaramo umubare munini w’impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, mu rwego rwo kurushaho kunoza ubuvuzi no gutabara ubuzima bw’abari mu kaga.
Nubwo u Rwanda rumaze kugera ku rwego rwo hejuru aho abarenga 95% by’abagore babyarira kwa muganga, imibare iracyerekana ko hakiri urugendo mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana. Ni muri urwo rwego iri koranabuhanga rishya ritegerejweho kongera umuvuduko n’ireme rya serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane mu bitaro byo ku rwego rw’uturere.
Ikoranabuhanga rya Telemedicine ryitezweho kugabanya kohereza abarwayi mu bitaro bikuru























































































































































































